Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya SADC na EAC.
Inama yahuje umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afrika y’Amajy’epfo (SADC) ku kibazo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini ku ntambara ishamiranyije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Leta ya Kinshasa, yemerejwemo ibintu byingenzi harimo ko intambara igomba guhagarara ku mpande zihanganye muri iki gihugu cya Congo.
Iyi nama yashimangiye ko abanyamahanga bafite uruhare muri iyi ntambara bakuramo akabo karenge bakava kubutaka bwa RDC, no kwambura umutwe wa FDLR intwaro.
Ahar’ejo tariki ya 08/02/2025, ni bwo iyi nama yabaye aho yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, umunyamabanga mukuru w’umuryango wa EAC, Veronica Nduva yagize ati: “Iyo nama yategetse ko ibiganiro bitaziguye bihuza leta n’imitwe yitwaje intwaro yose itegamiye kuri Leta bigomba kongera kuba, harimo na M23, kandi ko ibiganiro by’i Luanda na Nairobi bisubukurwa.”
Iyi nama yemeje kandi ko abagaba b’ingabo z’ibi bihugu bihuriye muri EAC na SADC bagirana ibiganiro kugira ngo bigire hamwe ikigomba gukorwa vuba. Byemezwa ko bazaterana nyuma y’iminsi itanu iyi nama y’abakuru b’ibihugu ivuyemo.
Isaba kandi ko ikibuga cy’indege cya Goma gitangira gukora, mu rwego rwo kugira ngo imfashyanyo zigere kubakuwe mu byabo.
Iyi nama yasabye ko intambara zihagarara, ibikorwa remezo bigatangira gukorwa, harimo n’ibyo gutanga ibiribwa ndetse no gusana imihanda.
Bashimangiye ko inzira za politiki n’ibiganiro ari byo bishobora gutuma hagerwa ku mahoro arambye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo.
Iyi nama yategetse ko izo nzira zibiri z’ibiganiro zisanzweho iya Luanda na Nairobi zihurizwa hamwe zikaba inzira imwe kugira ngo zishigikirane.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu, barimo uwa Tanzania, Uganda, u Rwanda, Kenya, Somalia na Zambia.
Ni mu gihe uwa RDC, n’uw’u Burundi n’uwa Afrika y’Epfo, bari bohereje intumwa zibaserukira. Gusa ariko Tshisekedi akaba yarayikurikiye akoresheje ubuhanga bwa none.