Imyitwarire y’ingabo za RDC mu Minembwe irakemangwa.
Ni bikubiye mu ibarua umuyobozi mukuru wa Sosiyete sivile yo muri Minembwe, Ruvuzangoma Saint-cadet yashize hanze ku itariki ya 07/09/2024, aho ishinja Ingabo za Leta ya Kinshasa ziri mu Minembwe kugira imyitwarire idahwitse ibangamira uburenganzira bw’abaturage bo muri aka karere ko mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Iyi barua igaragaza ko Colonel Lwamba J.Pierre ureba brigade ya 21 y’ingabo za FARDC mu Minembwe, we n’abasirikare be bakomeje kurangwa n’ibikorwa byibasira nabi abasivile bo muri aka gace.
Mubyo bavuga, harimo ko bata muri yombi aba basivile buzira impamvu, kubashyiraho iterabwoba ndetse no kubakangisha ku bica.
Batanze urugero rwa vuba, bavuga ko ku itariki 16/08/2024, Umushumba Katoshi Mukwezi yatawe muri kasho(afungirwa muri kontineri), azira ko atakiriye Colonel Lwamba ubwo yageraga mu Minembwe, kandi abwibwa ko mukuza kwakira uyu musirikare mukuru yagombaga kuba yaraje yitwaje ibahasha irimo amafaranga.
Bityo, agashinjwa ko kuba ataraje kwakira uyu Colonel, ngo bigaragaza ko akorana byahafi na Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michelle. Twirwaneho niyo irwanirira abaturage ba Banyamulenge.
Iyi barua ikomeza ivuga ko umukozi w’Imana Katoshi Mukwezi, uvuka mu bwoko bw’Abashi ariko ukorera umurimo w’Imana mu Minembwe Centre, yaracunagujwe ubwo yari afunzwe, ndetse ngo byageraga aho bamupfukama munda ari nako yakubitwaga imigeri n’ibipfunsi, ngo nubwo nyuma yaje kurekurwa.
Usibye ibyo, abachefs n’abaturage nabo barahohoterwa kandi bagashirwaho iterabwaba n’izi ngabo za FARDC zikorera muri ibi bice byo muri Komine ya Minembwe.
Sosiyete sivile ikaba yamaganye ubwo bugizi bwa nabi bukorerwa abasivile kandi bukozwe n’Ingabo zo muri brigade ya 21.
Isaba kandi ko inzego za Leta n’iza gisirikare kwihutira gukemura iyi myifatire mibi y’ingabo za RDC muri Minembwe.
Ku rundi ruhande, ibitero bya Maï Maï biri kuvugwa muri Bikarakara mu birometero bike uvuye muri centre ya Minembwe, hari n’amakuru avuga ko brigade ya 21 ikorera mu Minembwe ishigikiye Maï Maï kugaba ibi bitero mu Banyamukenge. Kimweho Yakutumba waje ayoboye aba barwanyi ntakiriko avuga rumwe n’abaturage ba Rugezi.
Bikavugwa ko ibyo bitero bishobora kudakorwa mu gihe Maï Maï yakomeza kutumvikana hagati yabo. Nubwo biruko si ubwa mbere Fardc ishinjwa gushyigikira abarwanyi ba Maï Maï kuko no mu bitero byo ha mbere yashinjwaga gukorana byahafi na Wazalendo.
MCN.