• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Inama Loni yatanze ku bihugu birimo n’ibyo muri Afrika bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro.

minebwenews by minebwenews
August 6, 2025
in Regional Politics
0
Inama Loni yatanze ku bihugu birimo n’ibyo muri Afrika bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro.
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Inama Loni yatanze ku bihugu birimo n’ibyo muri Afrika bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro.

You might also like

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko hari ibihugu 32 birimo 16 byo muri Afrika bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro, bityo ngo bikaba bikwiye ku bona inguzanyo zo gushora imari muri ubwo butunzi.

Ibi umuryango w’Abibumbye wabivugiye mu nama yabahuje, aho yateranye ku bibazo byugarije ibihugu 32 biri mu nzira y’amajyambere, ariko bidakora kunyanja.

Umunyambanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres muri iyo nama yagize ati: “Ubundi iyo ibihugu bidakora ku nyanja, dusanga bigira ibibazo by’ingutu.”

Yakomeje avuga ko muri ibi bihugu 32, birimo 16 byo muri Afrika, avuga ko nubwo bifite ubutunzi bwinshi, ariko byugarijwe n’ibibazo bitandukanye.

Yagize ati: “Amadeni akomeje kurenga ubushobozi bw’ibihugu. Kimwe cya gatatu cy’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ariko bidakora kunyanja, byugarijwe n’ibibazo by’intambara n’umutekano muke. Nubwo ibi bihugu byihariye 7% by’abaturage b’isi yose, ariko bigira uruhare rwa 2% mu bukungu bw’isi.”

Ati: “ibi bihugu bifite ubutunzi bwinshi burimo umutungo kamere n’abakozi bahagije, ariko uwo mutungo ntubyazwa umusaruro kubera ko badafite igishoro cyo kuwutunganya no kuwugeza ku isoko.”

Yanavuze kandi ko bitegwa n’uko ibi bihugu bidafite ikorana buhanga rihagije.
Antonio Guterres avuga ko amahanga akwiye gufasha ibi bihugu kugira ngo bibyaze umusaruro ubutunzi bwinshi bifite.

Ati: “Ibiganiro turimo byagaragaje ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ariko bidakora kunyanja, ntabwo bikeneye ikindi, usibye kubiha igishoro. Imikorere y’ibigo bitanga inguzanyo igomba kuvugururwa kugira ngo bifashe abayikeneye.”

Ibyo yabivuze mu gihe ibihugu byinshi byugarijwe n’amadeni menshi ibindi byabuze igishoro, ni mu gihe byishyura menshi ku nguzanyo, ariko bigahabwa inkunga nke.

Umunyambanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, avuga ko kubwe yumva ko byahabwa inguzanyo ihendutse, ubundi kandi bikanosonerwa kuri iyo nguzanyo.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubucuruzi rigaragaza ko buri mwaka umugabane wa Afrika unyereza inkunga ingana na miliyari 88.6 y’amadolari y’Amerika, angana na 3% by’umusaruro w’uyu mugabane.

Rishimangira ko “hagati y’umwaka wa 2000 na 2015 uyu mugabane wa Afrika wanyereje inkunga ingana na miliyari 836 y’amadolari y’Amerika, aruta inguzanyo uyu mugabane wahawe muri 2018.”

Ririya shami rikavuga ko igikenewe cyane ngo ni uko ibi bihugu bikwiye kubanza kunoza imikoreshereze y’inkunga n’inguzanyo, bigahangana n’abatwara aya mafaranga aba agenewe guteza imbere imibereho y’abaturage.

Tags: Ibihugu 32InamaLoniUmusaruro
Share28Tweet18Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y'ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangaje ko umuntu agize ikibazo akabombolekana nk'ingungura irimo ubusa, na we yaba afite...

Read moreDetails
Next Post
Menya impinduka perezida Ndayishimiye yakoze  muri guverinoma ye.

Menya impinduka perezida Ndayishimiye yakoze muri guverinoma ye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?