Inama Loni yatanze ku bihugu birimo n’ibyo muri Afrika bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko hari ibihugu 32 birimo 16 byo muri Afrika bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro, bityo ngo bikaba bikwiye ku bona inguzanyo zo gushora imari muri ubwo butunzi.
Ibi umuryango w’Abibumbye wabivugiye mu nama yabahuje, aho yateranye ku bibazo byugarije ibihugu 32 biri mu nzira y’amajyambere, ariko bidakora kunyanja.
Umunyambanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres muri iyo nama yagize ati: “Ubundi iyo ibihugu bidakora ku nyanja, dusanga bigira ibibazo by’ingutu.”
Yakomeje avuga ko muri ibi bihugu 32, birimo 16 byo muri Afrika, avuga ko nubwo bifite ubutunzi bwinshi, ariko byugarijwe n’ibibazo bitandukanye.
Yagize ati: “Amadeni akomeje kurenga ubushobozi bw’ibihugu. Kimwe cya gatatu cy’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ariko bidakora kunyanja, byugarijwe n’ibibazo by’intambara n’umutekano muke. Nubwo ibi bihugu byihariye 7% by’abaturage b’isi yose, ariko bigira uruhare rwa 2% mu bukungu bw’isi.”
Ati: “ibi bihugu bifite ubutunzi bwinshi burimo umutungo kamere n’abakozi bahagije, ariko uwo mutungo ntubyazwa umusaruro kubera ko badafite igishoro cyo kuwutunganya no kuwugeza ku isoko.”
Yanavuze kandi ko bitegwa n’uko ibi bihugu bidafite ikorana buhanga rihagije.
Antonio Guterres avuga ko amahanga akwiye gufasha ibi bihugu kugira ngo bibyaze umusaruro ubutunzi bwinshi bifite.
Ati: “Ibiganiro turimo byagaragaje ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ariko bidakora kunyanja, ntabwo bikeneye ikindi, usibye kubiha igishoro. Imikorere y’ibigo bitanga inguzanyo igomba kuvugururwa kugira ngo bifashe abayikeneye.”
Ibyo yabivuze mu gihe ibihugu byinshi byugarijwe n’amadeni menshi ibindi byabuze igishoro, ni mu gihe byishyura menshi ku nguzanyo, ariko bigahabwa inkunga nke.
Umunyambanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, avuga ko kubwe yumva ko byahabwa inguzanyo ihendutse, ubundi kandi bikanosonerwa kuri iyo nguzanyo.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubucuruzi rigaragaza ko buri mwaka umugabane wa Afrika unyereza inkunga ingana na miliyari 88.6 y’amadolari y’Amerika, angana na 3% by’umusaruro w’uyu mugabane.
Rishimangira ko “hagati y’umwaka wa 2000 na 2015 uyu mugabane wa Afrika wanyereje inkunga ingana na miliyari 836 y’amadolari y’Amerika, aruta inguzanyo uyu mugabane wahawe muri 2018.”
Ririya shami rikavuga ko igikenewe cyane ngo ni uko ibi bihugu bikwiye kubanza kunoza imikoreshereze y’inkunga n’inguzanyo, bigahangana n’abatwara aya mafaranga aba agenewe guteza imbere imibereho y’abaturage.