Indege itazwi yabonetse mu kirere cya Goma mu masaha y’ijoro
Mu gihe ibiganiro bitandukanye bikomeje ku birebana no kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, indege itaramenyekana yaraye ibonetse mu kirere cy’uyu mujyi uri mu maboko y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23. Amakuru atangazwa n’abatuye muri Goma avuga ko iyi ndege yabonetse mu masaha ya saa sita z’ijoro zishyira mu ijoro hagati, ahagana saa 00:40.
Kugeza ubu nta makuru arambuye aramenyekana ku bwoko bw’iyi ndege, aho yaba yariturutse cyangwa aho yari yerekeje. Ibi byahise bituma hibazwa byinshi ku mpamvu z’uru rugendo rutunguranye mu gace gakomeje kugaragaramo umutekano mucye n’intambara.
Minembwe Capital News iracyakomeje kugenzura kugira ngo imenye iby’iyo ndege n’icyo yari igamije. Kugeza ubu, nta nzego za gisirikare cyangwa iza leta muri ako gace ziratangaza icyo zabonye cyangwa icyo zikeka kuri iki gikorwa cyabaye mu ibanga.
Abasesenguzi bavuga ko kugaragara kw’indege nk’iyi mu kirere cya Goma bishobora kongera impaka ku mutekano w’ikirere, ikoreshwa ry’ibibuga by’indege, ndetse n’uruhare rw’impande zitandukanye mu bibera mu burasirazuba bwa Congo.
Turakomeza gukurikirana uko iki kibazo gikurikirana n’ibindi bishya byavamo.






