Indege ya Sukhoi-25 ya FARDC yibasiriye abaturage mu Minembwe
Indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yongeye gukora ibitero byo mu kirere mu karere ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ibintu bikomeje guteza impungenge z’ubukana bw’umutekano muke muri ako gace kari kimakajwe n’intambara zidashira.
Amakuru yemejwe n’abaturage bahaye Minembwe Capital News aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28/11/2025, iyi ndege yarashe ibisasu mu muhana wa Gakangala, uri hafi ya Centre ya Minembwe. Nubwo ibisasu byaguye hafi y’aho abantu batuye, abaturage bemeza ko ntacyo byahitanye kandi ntibyanhirije byinshi.
Umwe mu baturage wari hafi y’aho ibisasu byaguye yagize ati:
“Ubu indege ya Sukhoi-25 irashe i Gakangala, ariko ifashe ubusa.”
Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa gisivili cyangwa n’abayobozi b’umutwe wa Twirwaneho, ugenzura ibice byinshi bya Minembwe, ku byerekeye icyo iki gitero cyari kigamije cyangwa uko cyagenze.
Ibi bitero bibaye mu gihe vuba aha FARDC yari yateye ibindi bisasu mu bice bya Rwitsankuku na Mikenke, aho abaturage bane b’Abanyamulenge bakomerekeye. Amashyirahamwe yigenga n’aharanira uburenganzira bwa muntu akomeje kugaragaza impungenge z’ikoreshwa ry’indege z’intambara mu duce dutuwe n’abasivili, ibintu bikomeza kongerera ubwoba abaturage bamaze imyaka myinshi mu bibazo by’umutekano.
Umutwe wa Twirwaneho ugenzura ibyo bice wakunze kuvuga ko uzakomeza kurinda umutekano w’abaturage, kandi ko uzakomeza gufata ingamba zigenewe kurinda abaturage b’ako gace.





