Ingabo za FARDC n’izaa FDNB zazamutse gutera mu Rurambo zahitiye muri utu duce….
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zazamutse kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge yo mu Rurambo, zatangiye kugaragara mu duce tumwe two muri icyo gice.
Ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/07/2025, ni bwo aba basirikare baganye mu misozi ya Rurambo bahagurukiye mu bice byo mu Kibaya cya Rusizi nyuma y’aho bavuye i Uvira ku cyumweru.
Amakuru agaragaza neza ko batoye urugenzi na saa tatu z’iri joro, bahita berekeza mu gice cya Kageregere muri Rurambo.
Aya makuru akomeza avuga ko mu masaha make ashize y’amanywa yo kuri uyu wa kabiri, aba basirikare byamanyekanye ko bamwe muri bo bahitiye i Gatobwe, ku Gitabo no mukandi gace kitwa i Mulenge.
Umwe mu baduhaye aya makuru yagize ati: “Bagaragaye ku Gitabo, i Gatobwe n’i Mulenge.”
Yongeye ati: “Twamenye ko gahunda bafite ari ukurasa umuntu wese babonye w’Umunyamulenge w’i Gahororo.”
Ibi bice izi ngabo z’u Burundi n’iza Congo zahitiyemo biri mu ntera ngufi uvuye mu duce dutuwe n’Abanyamulenge tw’i Gahororo n’ahandi.
Utundi duce nanone twavuzwemo abasirikare ba FARDC muri ibi bice byo mu Rurambo, ni i Kagogo no mu Kidote.
Ibyo bibaye mu gihe mu mpera zakiriya cyumweru gishize RDC yohereje abasirikare benshi i Uvira ibavanye i Kalemi n’ahandi mu zindi ntara zitandukanye zigize iki gihugu cya Congo. Binavugwa kandi ko ubu butegetsi bw’i Kinshasa bwamaze kugirana amasezerano n’abacanshuro, ahanini agamije ku bufasha kurwanya uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, ndetse aya makuru akomeza avuga ko aba bacanshuro bavanywe mu gihugu cya Colombia, kuri ubu bakaba bari i Uvira aho bategereje koherezwa ku mirongo y’urugamba bahangane n’iyo mitwe yombi.
Ibinyamamakuru byinshi byo mu gihugu imbere muri RDC no hanze yayo, biri gutangaza ko perezida Felix Tshisekedi yateguye abasirikare ibihumbi 60, bazarwanya AFC/M23 bakisubiza imijyi minini yayambuye irimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu n’ibindi bice binyuranye harimo n’icya Minembwe na Mikenke, ndetse na Kamanyola.
Ibindi nuko kandi ubu butegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bwateguye n’ibibunda byarutura ibyo bumaze kohereza aho bateganya kurwana, ndetse umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka ku wa mbere yatangaje ko iyi leta ya Congo iri kohereza abasirikare n’ibikoresho byagisirikare bikomeye, mu bice bituwe kandi bigenzurwa n’abasirikare ba AFC/M23. Avuga ko ibyo ari ubushotoranyi bubi, kandi ko bifatwa nk’icyaha cyubugambanyi. Ariko nyamara avuga ko igihe bazaraswaho bafite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abasivili
Nyama nubwo biruko, ariko kugeza ubu ntaho harumvikana imirwano, ariko impande zose ziryamiye amajanja.