Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ingabo za FARDC n’abambari bazo bahuye n’uruva gusenya muri Kivu Yaruguru.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
November 3, 2024
in Regional Politics
0
Ingabo za FARDC n’abambari bazo bahuye n’uruva gusenya muri Kivu Yaruguru.
101
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za FARDC n’abambari bazo bahuye n’uruva gusenya muri Kivu Yaruguru.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 02/11/2024, igitero ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye mu birindiro bya M23 cyasigiye n’ubundi abakigabye amarira menshi nyuma yo kugikubitirwamo bakagitakarizamo n’ibikoresho bya gisirikare, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Iki gitero uruhande rw’ingabo za RDC zagikoze kuri uyu wa Gatandatu igihe c’isaha z’igicamunsi, bakigaba mu birindiro bya M23 biherereye ahitwa Gisuma na Kaniro ho muri Gatare muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni igitero amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko kitigeze gihira ingabo zirimo iza FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.
Ni mu gihe abarwanyi ba M23 birwanyeho bakubita ziriya ngabo batabarira, kugeza aho bazitawanyikishije mu duce twinshi two muri ibyo bice.

Aya makuru agira ati: “Ejo umwanzi(adui) yari yateye arakubitwa cyane. Yari yateye ahitwa Gisuma ni muri Gatare.”

Usibye kuba ingabo za Tshisekedi zarashwiragijwe mu misozi iherereye muri grupema ya Gatare, aya makuru anavuga ko za mbuwe n’ibikoresho bya gisirikare, ariko ahanini ibigwiriyemo imbunda nto zo mu bwoko bwa AK-47.

Iyi mirwano ije ikurikira iheruka kubera mu bice byo muri teritware ya Lubero nka hitwa Katwa na Bambo muri Rutshuru ndetse n’indi yari imaze iminsi ibera muri Walikale.

Nubwo uruhande rwa Leta arirwo rukunze gushotora urwa M23, bivugwa ko uyu mutwe wo ukomeza kwigarurira ubutaka bwo muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Tubibutsa ko intambara ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa, imaze imyaka itatu. Buri ruhande rushinja urwabo gushotora urundi.

Tags: FardcKatareM23
Share40Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
FARDC yahawe imyitozo iyifasha guhashya umutwe wa M23.

FARDC yahawe imyitozo iyifasha guhashya umutwe wa M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?