Ingabo za FARDC ziri mu Bibogobogo zahawe amabwiriza mashya.
Ni ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ziherereye mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi zahawe uruhushya rwo kurasa Maï Maï, nyuma y’uko aba barwanyi bagabye ibitero mu Banyamulenge inshuro z’ibiri zikurikiranya.
Ahagana ku wa Gatandatu w’i Cyumweru gishize, nibwo abarwanyi ba Maï Maï bari bagabye igitero mu gace kitwa Matunda, aha akaba ariho Inka z’Abanyamulenge bo mu Bibogobogo za suhuriye.
Matunda ni agace katari kure na Kabara ahatuwe n’Abanyamulenge batari bake, ndetse kandi aka gace kakaba kari hejuru ya Kagugu ahakunze guturaka Maï Maï iriya ikunze kugaba ibitero mu Mihana y’Abanyamulenge.
Nyuma y’iki gitero cyo ku wa Gatandatu, ahar’ejo naho, tariki ya 13/08/2024 iriya Maï Maï nanone kandi yongeye kuba igitero muri kariya gace ka Matunda, ariko ku bwamahirwe make, nk’uko abaturage baherereye muri ibyo bice ba bibwiye MCN buvuze ko icyo gitero Twirwaneho yabashe kugisubiza inyuma ndetse igira n’ibikoresho bya gisirikare yambura aba barwanyi ba Maï Maï, birimo imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 zibiri na Grenade imwe.
Ibi byatumye komanda uyoboye operasiyo ya sokola 2 muri Kivu y’Amajy’epfo, atanga itegeko ku ngabo za FARDC zikorera muri ibi bice byo muri Bibogobogo kurasa Maï Maï, ariko ngo bakayirasa mu gihe yongeye kugaba ibitero cyangwa mu gihe yakomeje kugaragara muri ibyo bice.
Ariko nanone kandi, amakuru ava muri ibyo bice avuga ko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14/08/2024, Maï Maï ko yongeye kugaragara muturango turi hejuru ya Matunda werekeza i Kagugu.
Ndetse aya makuru anavuga ko kur’ubu abasore bo muri Twirwaneho n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, berekeje bose muri ibyo bice byo muri Matunda.
Gusa nta kindi kiratangazwa nyuma y’uko izi ngabo za FARDC na Twirwaneho berekeje muri Matunda. Hagati aho umutekano ntumeze neza hagati y’ubwoko bw’Abanyamulenge n’andi moko aherereye muri Bibogobogo.
MCN.