Abasirikare ba Guverinoma ya Nigeri baguye muri Ambush abenshi barapfa abandi barakomereka bikabije.
Ni gitero cya bereye mu bice byo mu Ntara ya Tillaberi, mu Burengerazuba bw’amajyepfo y’icyo gihugu cya Nigeri, ku munsi w’ejo hashize.
Nk’uko iy’inkuru tuyikesha ibiro ntara makuru bya Faransa, AFP, bya yi tangaje n’uko agace ingabo za leta ya Nigeri zarasiwemo kari hafi n’u mupaka icyo gihugu cya Nigeri gihurira na Mali ndetse na Burkina Faso.
Ikavuga ko abasirikare ba Nigeri babarirwa muri 23 bapfuye abandi 17 barakomereka bikabije.
Icyo bikoze leta ya Nigeri yo ubwayo yatangaje ko abarwanyi bagabye igitero ko nabo hari ababo bahasize ubuzima ngo bagera kuri 30.
Iyi leta ya Nigeri yanatangaje ko icyo gitero cyagabwe na barwanyi bo mu mutwe w’aba Jihadiste.
AFP ikavuga kandi ko abasirikare barenga ijana bari mu mudoka no ku mapikipiki bagiye kwisanga baguye muri Ambush maze ngo haza kuba kurasana hagati yabo n’abarwanyi.
Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi ku mwaka ushize, Nigeri iyobowe n’abasirikare bayobowe na General Abdourahamane Tiani. Bahiritse ubutegetsi baza kwizeza abaturage ko bagamije kugarura amahoro n’umutekano ndetse no gutsemba imitwe y’itwaje imbunda irimo n’iyabajihadiste. Ariko kugeza ubu nta kirahinduka.
Ibitero birakomeza, nko mu kwezi kwa Mbere uy’u mwaka abasivile barenga 22 biciwe mu gace kitwa Motogota, ko mu Ntara ya Ouallam, mu majyaruguru ya Tillaberi.
Imitwe y’itwaje imbunda ikunze kwica abaturage muri icyo gihugu, harimo Al-Qaida, Abajihadiste, Eigs, Boko Haram na Iswap.
Mu gihe iki gihugu kigifite imitwe myinshi irwanya leta, ariko ubutegetsi bw’icyo gihugu buheruka gucana umubano wagisirikare, w’i bihugu bibiri bikomeye byabafashaga kurwanya iyi mitwe, harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bufaransa.
U Bufaransa bwari bufite ingabo zibarirwa 1,5000. Aba bose bamaze kuva muri iki gihugu kuva mu kwezi kwa Cumi nabiri,ku mwaka ushize.
Kuva mu 2012, leta Zunze Ubumwe z’Amerika ifiteyo abasirikare 1,100. Mu Cyumweru gishize mu mpera zako, Guverinoma ya Nigeri yavuze ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zihari muburyo bunyarinyije n’amategeko, bityo kobagomba kubavira mu gihugu, ngo muri ako kanya.
MCN.