Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ingabo za Monusco zamenyeshe ibikomeye ziri gutoza igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 14, 2024
in Regional Politics
0
Ingabo za Monusco zamenyeshe ibikomeye ziri gutoza igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za FARDC ziri gutozwa uburyo bwo kohereza abasirikare bayo ahantu hagoye kugera.

You might also like

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Ni ingabo z’u muryango w’Abibumbye, Monusco, ziri gutoza igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, kohereza ingabo zayo ahantu hagoye kugera, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Monusco, mu Ntara ya Ituri.

Monusco ivuga ko aya mahugurwa iri kuyaha Ingabo za FARDC, kandi ko bayahabwa n’itsinda ry’Ingabo za Monusco zaturutse muri Guatemala na Bangladesh. Ndetse kandi ko aya mahugurwa yatangiye ku itariki ya 12/06/2024.

Nk’uko byasobanuwe n’uko aya mahugurwa azamara igihe kingana n’iminsi makumyabiri n’umwe, FARDC iri kuyigishwamo tekinike yo kurwana hifashishijwe Kajugujugu, ndetse kandi igatozwa no kurwanya igahashya imitwe y’itwaje imbunda ikorera mu mashyamba y’inzitane.

Igisirikare cya leta ya Kinshasa nacyo ubwacyo cyavuze ko aya mahugurwa ari gukorwa mu rwego rwo kwitegura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bya FARDC -MONUSCO bigamije kugarura amahoro arambye muri Ituri, imaze imyaka isaga 20 iri mu ntambara zurudaca.

Icyicaro cya mbere cy’amahugurwa kireba abasirikare ijana . Bahawe imyitozo yo koherezwa mu turere tw’imirwano hakoreshejwe Kajugujugu. Basimburana , bahagarara kuri Kajugujugu hanyuma bakamanuka ku butaka , bafite imbunda mu ntoki , bakoresheje imigozi.

Iyi myitozo ngwizafasha cyane Fardc kohereza ingabo ahantu hose hari hazwi ko hagoye, cyane cyane mu bice byo muri teritware za Djugu na Irumu, aho imitwe y’itwaje imbunda ikorera, ariko kandi bikajyana n’imiterere yaho igoye cyane nk’i misozi, ibihuru no mu mashyamba.

          MCN.
Tags: AhagoyeFardcGutozaIturiKajugujuguMonuscourugamba
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails
Next Post
Ku biro bikuru bya Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hakorewe ibisa n’amayobera.

Ku biro bikuru bya Guverineri w'i Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru hakorewe ibisa n'amayobera.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?