Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zasabwe gutanga indishyi kubana babyaranye n’Abanyekongo mbere y’uko bava muri Congo.
Ni byasabwe n’umwe mu bachef bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ibi abivuze mu gihe bisa nk’aho gahunda yogucura ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bwo kubunga bunga mahoro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, irimo inozwa kugira ngo zivanwe muri iki gihugu.
Mubutumwa bwanditswe, bwatanzwe n’uwo muchef wo mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bugira buti: “Nagiye nkurikirana nitonze imyanzuro ijyanye no kugenda kwa Monusco, ivanwa k’u butaka bwa RDC, ikintu nakiriye neza bitewe no kunenga impaka zivuye mu inshingano zabo. Nkoresheje ubu butumwa ndashaka gukurura, ibitekerezo bya Guverinoma ya Kinshasa n’iby’imiryango itegamiye kuri leta kubera ko mu myaka 25 ziriya ngabo zimaze muri iki gihugu, ntibyabura ko zimaze kuba zifite abana benshi, babyaranye n’Abanyekongo.”
Mu Cyumweru gishize i Kambi y’igisikare y’i ngabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, yari ahitwa i Kamanyola yavanwe mo ziriya ngabo ishikirizwa igisirikare cya FARDC.
Bikaba byarakozwe muri uru ruzinduko rwa Bintou Keita, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’u muryango w’Abibumbye, yagiriye mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
MCN.