Ingabo za RDC imirwano yazikomereye i Lubero zirahahunga, bituma M23 yerekeza mu yindi ntara.
Ibice byari bizwi ko ari indiri ikomeye y’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri ubu bakaba bakorana byahafi n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ndetse na Wazalendo, biherereye muri teritware ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, byigaruriwe n’umutwe wa M23 maze uyu mutwe nyuma yo kubyigarurira uhita werekeza mu ntara ya Ituri.
Uduce M23 yirukanyemo abarwanyi ba FDLR, FARDC na Wazalendo, duherereye ku kiyaga cya Edward muri iyi teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Utwo duce uyu mutwe wadufashe nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 04/05/2025, wafashe Localite ya Lunyasenge nayo iri aho hafi na kiriya kiyaga cya Edward.
Ibi birindiro, amakuru avuga ko iriya mitwe ya Wazalendo na FDLR yabikoreshaga iturutse i Nyanzare aho babaga banyuze i Rwindi, kandi ko mukuhagera bahazanywe na General Tshiko Tshitambwe wo mu ngabo za Congo.
Amakuru akomeza avuga ko uyu mutwe wa M23, nyuma yo gufata biriya bice biherereye ku kiyaga cya Edward, wafashe kandi n’ibindi bice birimo Katundu na Musenda nabyo byo muri teritware ya Lubero.
Nyuma ngo aba barwanyi bo muri uriya mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa bahise berekeza mu bice bigana mu ntara ya Ituri nayo iri mu Burasizuba bwa Congo.