Ingabo za SADC muri RDC zahawe undi muyobozi mushya.
Ingabo z’umuryango wa SADC zoherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano no gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ku rwanya M23 mu Burasirazuba bwiki Gihugu, zahawe undi komanda mushya wo mungabo za Afrika y’Epfo.
Bisanzwe bizwi ko iz’ingabo zahawe izina riryanye n’ubutumwa zirimo rya SAMIRDC, zikaba zigizwe n’izo mu Gihugu cya Tanzania, Afrika y’Epfo na Malawi.
Ibiro bishinzwe amakuru rusange by’ingabo za Afrika y’Epfo, byahamije ko Colonel Thembekile Ngukuva wo muri Afrika y’Epfo ariwe wagizwe umuyobozi w’ingabo za SADC mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi biro byanavuze ko uyu musirikare azwiho uburambe kandi ko yari yaroherejwe mbere muri iki Gihugu cya RDC gisanzwe gifite ibibazo by’umutekano. Byanashimangiye ko uyu wagizwe umuyobozi ari inararibonye kandi ko yanagiye asohoza ubutumwa butandukanye mbere.
Akimara guhabwa izi nshingano, bwana Col Thembekile Ngukuva yakiriwe na Maj Gen Monwabisi Dyakopu, wari umuyobozi wa SAMIDRC akaba na komanda w’ingabo za Afrika y’Epfo. Ni imihango yabereye i Goma, umujyi mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania, zo mu muryango wa SADC zifatanyije n’iz’u Burundi na Wazalendo zifasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) ku rwanya umutwe wa M23 ariko bisa nibyabananiye kuko aho kuwirukana, hubwo ukomeza kubambura n’uduce zahawe kuyobora.
Ibi biro bya Afrika y’Epfo bishinzwe amakuru ku rwego rw’igisirikare, byatangaje biti: “Nubwo hari ibibazo byinshi ingabo za Afrika y’Epfo ziri mu Burasirazuba bwa RDC zahuye nabyo ariko zakoze amarondo akomeye! Kandi zikomeje gukora ibikorwa bifasha ingabo za RDC kurwanya umutwe wa M23.”
Umusanzu wa Afrika y’Epfo muri SAMIDRC, nk’uko byatangajwe na Perezida Cyril Ramaphosa mu mpera z’umwaka ushize, ugizwe n’abasirikare 2,900 ku giciro cya miliyari 2.4 y’Ama-Rand yo kohereza ingabo mu mezi 12, biteganijwe ko bizarangira ku itariki ya 15/12/2024.
The nucleic acid sequence encoding the anti IgE antibody, or an antigen binding fragment thereof, can be generated using methods known in the art where to buy priligy