Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo zirigamba kwica abo zihanganye nabo.
Ni mu bitero iz’i ngabo zagabye mu birindiro bya M23 biherereye mu misozi ikikije umujyi wa Sake, ku wa Kane w’iki Cyumweru dusoje.
Umuvugizi wa SAMIDRC, Sous-Lieutenant Reagan Mbuyi Kalonji, yavuze ko bishe abarwanyi ba M23 bagera kuri 65 ngo n’abandi 75 bakomereka.
Yagize ati: “Iyi ni yo mibare y’ibitero bya bombe bya SAMIDR mu gihe cy’iminsi ibiri; ni ukuvuga ku wa Kane no ku wa Gatanu. Imibare twabonye kugeza ubu irerekana ko hakomerekejwe 75 hanicwamo 65, barimo n’abayobozi.”
Ibi ntacyo ubuyobozi bwa M23 burabivugaho, gusa uyu mutwe wakunze gushinja ingabo za FARDC n’abafatanya bikorwa bazo gutangaza ibihuha.
Mu byo M23 iheruka gutangaza kuri iyi mirwano yavuze ko yashwanyaguje ibifaru bitanu by’ingabo ziri muri buriya butumwa bwa SADC, ibindi irabyigarurira.
Ni amakuru yanemejwe n’igisirikare cya Afrika y’Epfo iri mu bihugu bifite ingabo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
SANDF mu itangazo yasohoye ku wa Gatandatu w’i Cyumweru gishize yatangaje ko hari bimwe mu bifaru byayo byarasiwe i Sake, inemeza ko hari abasirikare bayo bakomerekejwe na M23 undi umwe iramwica.
MCN.