Ingabo za SADC zizwiho gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokorasi ya Congo ku rwanya umutwe wa M23 zakubiswe n’ikibatsi cy’u muriro wa M23.
Ni mu ntambara iri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo.
Amakuru mashya yi mirwano ishyamiranije ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na M23, avuga ko ingabo zo muri SADC zahombeye muri iyi mirwano bikabije, ni mu gihe ibikoresho byabo birimo n’imodoka bahoraga bifashyisha mu kurwanya M23 zarashweho zirashwanyagurika.
Amakuru atakiri ibanga dukesha isoko ya MCN avuga ko “Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bifashishije imbunda zo mu bwoko bugezweho na za “Mashine gun,” barasa ibimodoka by’ingabo za SADC kuri uyu wa Kane, tariki ya 28/03/2024 birahatikirira.
Iy’i operasiyo MCN yabwiwe ko ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga, bayikoze bucece birangira ingabo za SADC n’abo bafatanya kurwanya M23 bakwiye imishwaro.
Hagaragajwe n’amashyusho yerekana uko izo modoka zarashweho ziratikira. Urebye ubona zarimo ziraswa imbere n’inyuma, kandi ubona ibimodoka byahangirikiye birenze kimwe.
Nta mubare uratangazwa w’abasirikare baguye muriyo Operasiyo, gusa MCN ifite amakuru ko ziriya Modoka zarimo abasirikare ba SADC.
Nyuma yiyo operasiyo umutwe wa M23 wahise wongera kwi garurira ibindi bice birimo na centre ya Cyitso, iherereye mu ntera y’ibirometero bike na Sake, ikaba nayo ibarizwa muri teritware ya Masisi.
Ni mu gihe kugeza n’ubu ingabo z’uwo mutwe wa M23 zikigenzura n’ubundi ibice biri strategic, muri Grupema ya Kamuronza, ahanini mu duce dukikije centre ya Sake, muri teritware ya Masisi.
Urundi rugamba rwa bereye mu birometre bike n’u Mujyi wa Goma, aho ni muri Kibumba, ho muri teritware ya Nyiragongo, aho naho bivugwa ko abo ku ruhande rwa leta barashweho, barababazwa cyane!
Ibyo byabaye mu gihe ubuyobozi bwa AFC bwa koze ikiganiro kidasanzwe, cyari kiyobowe n’umuyobozi mukuru bwana Corneille Nangaa.
Iki kiganiro cyabereye i Kiwanja muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri iki kiganiro Corneille Nangaa yongeye guhamagarira Abanyekongo bose kwiyunga na AFC, agaragaza kandi ko AFC ifite umurongo mwiza wo kurema Congo ikaba bundi bunshya.
Nangaa kandi ntiyahwemye kuvuga ko ihuriro rya AFC rifite intego, iyo yise ko ari nziza, yo “kwirukana” Perezida Félix Antoine Tshilombo, ku butegetsi.
MCN.