Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo zakubiswe ahababaza.
Ihuriro ririmo ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo, ku munsi w’ejo hashyize, tariki ya 27/02/2025, ryari ryikusanyirije mu bice by’i Nyangenzi muri Kivu y’Epfo ngo rigabe ibitero kuri m23, maze abarwanyi bo muri uyu mutwe babakubita ahababaza, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni ahitwa i Businga haherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Nyangenzi muri teritware ya Walungu, niho iri huriro rigizwe n’ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo ryari ryikusanyirije ngo ritere abasirikare ba m23 bari muri ibi bice.
Minembwe.com yamenye ko abarwanyi bo muri uyu mutwe bamenye ko baterwa mbere y’igihe, niko guhita baba maso, abandi n’abo mu kugaba icyo gitero baraswa n’iyo batazi, aho bahaswe umuriro w’imbunda biruka umugenda wose.
Byavuzwe ko iri huriro ryahise rikwira imishwaro, kuko bamwe bo muri ryo bahungiye i Kaziba, bacyiye ku misozi ya Shinda, abandi bamanukira ku misozi imanukira i Rubarika.
Ubuhamya bugira buti: “Wazalendo, ingabo z’u Burundi na FDLR bikusanyirije i Businga ngo batere m23, ariko icyababayeho ntibazacyibagirwa, kuko m23 yabakubise inshuro, bamwe bahise bahungira i Kaziba bacyiye ku misozi ya Shinda, abandi berekeza ku misozi imanukira i Rubarika.”
Ubuhamya buvuga kandi ko iri huriro ryambuwe n’ibikoresho bya gisirikare byinshi, utaretse ko ryanahatakarije n’ingabo nyinshi, ahanini zigwiriyemo iz’u Burundi na Wazalendo.
Ku rundi ruhande aba barwana ku ruhande rwa Leta, aha’rejo kandi, bagerageje gutera i Kamanyola ahaheruka kwigarurirwa n’umutwe wa m23, maze abarwanyi b’uyu mutwe babivutamo birangira Wazalendo 31 bahasize ubuzima mu gihe ku ruhande rwa m23 ntanuwakomeretse nk’uko iyi nkuru ivuga.
Hagataho, i Uvira igice kikigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo, abaturage bahatuye cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bari muguterwa n’ingabo za Fardc na Wazalendo mu masaha y’ijoro bakabambura ibirimo amatelefone n’i faranga cyane.
Umwe mu bahaturiye waduhaye iyi nkuru yagize ati: “Nta makuru dufite usibye ku babara gusa! Mu masaha y’ijoro turi mukwinjiranwa n’ingabo za Fardc na Wazalendo. Iyo bakwinjiranye nta kindi bakwaka ni Telefone n’i faranga gusa.”
Nyamara nubwo ari uko bimeze, ariko umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, muri meeting y’ejo hashyize yabereye i Bukavu, yasezeranyije ko ingabo ze zigiye gufata i Uvira kugira ngo ziruhure abaturage bagize igihe kirekire barushye.
Kimwecyo nta munsi yemeje bazafata i Uvira, ariko yavuze ko izafatwa mu minsi yavuba.