Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC zasabwe ibikakaye.
Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23, beasabye abasirikare b’u Burundi bari muri Congo guhita bava ku butaka bw’iki gihugu byihuse bitaba ibyo zikaraswa, ngo kuko ziri muri iki gihugu muburyo budafudutse.
Bikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yanyujije mu itangazo uyu mutwe washyize hanze ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 15/02/2025.
Iri tangazo uyu mutwe warisohoye nyuma y’aho ufashe ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajy’epfo, birimo n’umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i y’i Ntara ya Kivu y’Epfo.
Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Bukavu n’ikibuga cy’indege cya Kavumu, ihuriro ry’ingabo rirwana ku ruhande rwa leta, ririmo n’ingabo z’u Burundi ryahungiye i b’Uvira no mu bindi bice bitandukanye byo muri teritware ya Walungu muri iyi ntara.
Iri tangazo rya M23 riteweho umukono n’umuvugizi wayo, rigira riti: “M23 irasaba ingabo z’u Burundi ntayandi mananiza guhita ziva ku butaka bwa RDC, by’umwihariko mu duce twa Nkomo, Nyangenzi, ikibaya cya Rusizi no mu nkengero zaho. Kuba ziburiho ntibikwiye, bityo zikwiye gusubira iwabo mu Burundi.”
Iryo tangazo kandi rivuga ko ingabo z’u Burundi iminsi zimaze zikorera muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ihagije ngo kuko zayikozemo ibikorwa byo kwica, gusahura ibyabenegihugu, ndetse kandi zigenda ziteza abaturage b’iki gihugu akaga.
M23 muri iryo tangazo ivuga ko ari itegeko ko ingabo z’u Burundi ziva muri RDC.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma mu butumwa yanyujije kuri x mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, yashinje izi ngabo z’u Burundi n’iza RDC gukora ibikorwa byo gusahura mu mujyi wa Bukavu ndetse no gusenya amazu y’abaturage no kwangiza ibindi bikorwa bitandukanye muri uyu mujyi.