Gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda ngo biri mubyatunye haba ingaruka mbi ku butunzi bureba ibihugu byombi ndetse n’u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi byagaragaye ahanini i Kamanyola muri teritware ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Umwe mu baturage bakora akazi k’u Bucuruzi, Josephine Mugoto, ya bwiye itangaza makuru ati: “Nka bacuruzi bakora ingendo za mbukiranya imipaka biratugoye rwose. Ubu twa buze ico gukora twacururizaga i Burundi tukagera ni Rwanda.”
Na leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntizishimiye iki cyemezo i Gihugu c’u Burundi, cyafashe gitunguranye ni mugihe Ambasaderi wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, yatangaje amenyesha Abaturage b’igihugu cyabo ati:” Umuburo ku Banyamerika kubera ifungwa ry’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda. Nta makuru dufite y’igihe irifungwa rizamara.”
Uy’u ambasaderi yanasabye abaturage ko bakwiye kuza bakurikirana amakuru ngo kuko nabo ibi ba bimenyeshejwe n’itangaza makuru.
Ati: “Turabagira i Nama yogukurikiranira hafi itangaza makuru ryo mu gihugu kugira mu menye byinshi ndetse n’ibivugwa kuriki kibazo.”
Twa bibutse ko leta y’u Burundi, k’u wa Kane, itariki ya 11/01/2024, aribwo yafashe ingingo y’ihuse yogufunga imipaka yose ihuza igihugu cyabo n’u Rwanda. Ni nyuma y’ijambo perezida Evariste Ndayishimiye, yavuze tariki ya 31/12/2023, aho yashinje u Rwanda gufasha no gucumbikira Inyeshamba za Red Tabara, zizwiho umugambi wo guhindura ubutegetsi bw’u Burundi.
Bruce Bahanda.