Intambara Yakomeje Gukaza Umurego mu Misozi Iri mu Nkengero za Minembwe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31/01/2026, havuzwe imirwano ikomeye mu gace ka Rwitsankuku, gaherereye hafi ya Minembwe, mu misozi miremire igabanya Fizi na Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Iyo mirwano yahuje abarwanyi ba MRDP–Twirwaneho n’Ingabo za Leta ya Kongo (FARDC), zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi (FNB), FDLR ndetse n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro izwi ku izina rya Wazalendo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko uruhande rwa Leta ya Kongo n’abambari bayo ari rwo rwatangije ibitero byagabwe ku barwanyi ba Twirwaneho mu bice bya Rwitsankuku.
Ibi byabaye mu gihe, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 30/01/2026, hakoreshwaga indege zitagira abapilote (drones) zagabye ibitero muri santere ya Minembwe, ahazwi nka Madegu. Izo ndege bivugwa ko zasenye amazu amwe n’amwe, zinakomeretsa abaturage, ibintu byatumye ubuzima bw’abasivili burushaho kujya mu kaga.
Nubwo hari amakuru avuga ko FARDC, FNB, FDLR na Wazalendo bigaruriye agace ka Point-Zéro, gafite agaciro gakomeye mu bya gisirikare kuko gafungura inzira igana kwa Mulima n’utundi duce tw’ingenzi nka Mikenke n’ahandi, amakuru yizewe avuga ko ako gace kakigenzurwa na MRDP–Twirwaneho hamwe n’inkengero zako.
Agace ka Minembwe, Fizi na Mwenga kamaze imyaka myinshi kibasirwa n’ibikorwa by’urugomo bishingiye ku mitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo na FDLR, ndetse n’Ingabo za FARDC, rimwe na rimwe bikavangirana n’amakimbirane ashingiye ku butaka, ubwoko, politiki n’inyungu z’akarere.
Nubwo Leta ya Kongo yakunze gutangaza ko iri gushyira mu bikorwa ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura amahoro, intambara ikomeje kwigaragaza nk’ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bw’igihugu, aho abasivili bakomeje kwishyura igiciro kinini.
Kugeza ubu, umutekano muri Minembwe no mu tundi duce twa Kivu y’Amajyepfo uracyari muke, mu gihe impande zihanganye zikomeje guhererekanya ibirego n’amakuru atandukanye ku byabaye nyir’izina. Abaturage barasaba ubutabazi bwihuse n’uruhare rufatika rw’umuryango mpuzamahanga kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.






