Intwaro nshya ya Israel mu ntambara yo muri Gaza, Imodoka za gisirikare zuzuyemo ibiturika zasenye ibice binini by’Umujyi wa Gaza
Mu byumweru bike byabanjirije agahenge katangajwe tariki ya 10/12/2025 mu Ntara ya Gaza, ingabo za Israel zakoresheje ku buryo bugaragara intwaro nshya itari isanzwe ikoreshwa mu ntambara. Izo ni imodoka za gisirikare zo mu bwoko bwa M113, zahinduwe zitwara ibiturika bipima hagati ya toni imwe na toni zitatu, nk’uko byagaragajwe n’iperereza ry’ikinyamakuru Reuters.
Izi modoka, zisanzwe zagenewe gutwara abasirikare ku rugamba, zahinduriwe imirimo yo gutwara ibisasu bikomeye cyane. Zakoreshwaga mu gusenya inyubako n’ibikorwaremezo, by’umwihariko mu gihe ingabo za Israel zagendaga zinjira mu gice cyo hagati cy’Umujyi wa Gaza.
Amashusho yafashwe n’indege zitagira abapilote (drones) ndetse n’amasatélite agaragaza ko izi modoka zuzuyemo ibiturika zakoreshwaga zifatanyije n’ibitero byo mu kirere hamwe n’imashini nini zifite ibyuma bikomeye, bigatuma hasenywa ibice binini by’inyubako mu duce dutandukanye twa Gaza.
Ubu buryo bushya bw’imikorere y’igisirikare cya Israeli bwongereye ubukana bw’intambara, bugaragaza uko ikoranabuhanga n’ingamba nshya zo kurwana byifashishijwe ku rwego rwo hejuru, bigira ingaruka zikomeye ku isura y’Umujyi wa Gaza no ku buzima bw’abaturage bawutuye.
Iyi raporo yakomeje gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga, aho benshi bibaza ku ngaruka z’ubu buryo bwo gukoresha intwaro ziremereye mu bice bituwe cyane n’abasivili, ndetse n’ingaruka zabwo ku burenganzira bwa muntu no ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara.





