Inzara iravuza ubuhuha mu magereza amwe yo mu gihugu cy’u Burundi.
Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko imfungwa zifungiye muri gereza nkuru ya Ngozi, zimerewe nabi kubera inzara, ni mu gihe ay’amakuru avuga ko iz’imfungwa zimaze ukwezi zitabona ibiryo.
Iminsi irenga 25 ishize nta biryo bibarizwa muri yi gereza nkuru ya Ngozi, aho kugeza ubu usanga buri muntu arya amagarama 300 gusa y’ibishyimbo ku munsi kandi nabyo byaboreye mu madepot.
Abenshi mu bafungiye muri iyi gereza, ntibafite imiryango ishobora kubaha ibiryo muri iki gihe, aho usanga bafite intege nke cyane kubera inzara ndetse bakaba bamwe bashobora no kuhasiga ubuzima.
Abafunzwe bavuga ko batigeze bamenyeshwa impamvu zitewe no kubura kw’ifu y’ibigori bagasaba minisiteri ishinzwe imfungwa kubakemurira ikibazo kuko nabo ngo ari abantu. Izi mfungwa zisaba kandi abagiraneza kubafasha babaha imfashanyo y’ibiribwa.
Maître Gustave Niyonzima uharanira uburenganzira bwa muntu, avuga ko kwamburwa ibiryo ari uguhohotera imfungwa ku ruhande rw’abashinzwe gereza.
Yavuze ko imfungwa zifite uburenganzira bwa kurya bakurikije itegeko rya 2017 ryerekeye ubutegetsi bwa gereza n’imikorere yayo.
Yagize ati: “Aba bafunzwe bambuwe uburenganzira. Ibi binyuranyije n’amahame y’ubumuntu no kubaha umuntu. Minisiteri y’ubutabera n’inzego z’ubuyobozi bwa gereza, bakwiye kwiga iki kibazo kigakemuka burundu.”
Gustave Niyonzima yanahamagariye leta gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo kugirango barokore ubuzima bw’imfungwa.
MCN.