Isomo rituruka ku Butegetsi bwa Bagaza, Impamvu u Burundi bwateye imbere mu gihe cye, n’impamvu uyu munsi buri mu rungabangabo
Mu bihe bitandukanye by’amateka y’u Burundi, hagiye habaho ubutegetsi bwasize amateka akomeye mu mibereho y’igihugu. Muri bwo, ubutegetsi bwa Perezida Jean-Baptiste Bagaza buracyibukwa cyane, nubwo yamaze imyaka icumi gusa ayobora igihugu. Muri iyo myaka mike, u Burundi bwagize impinduka zigaragara mu nzego zitandukanye z’igihugu. Icyakora, benshi bakomeje kwibaza impamvu ibyo byagezweho byihuse mu gihe cye, mu gihe ubutegetsi bwakurikiyeho bwagiye bunanirwa gukemura ibibazo byugarije igihugu n’abagituye.
Ni muri urwo rwego Reveriyano Ndikuriyo, umuyobozi mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, aherutse gutangaza ibitekerezo byateje impaka, atanga isesengura rikomeye ku miyoborere ya Bagaza, anagaragaza uko ubutegetsi buriho muri iki gihe butitwara neza mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Ndikuriyo yagarutse ku ruhare rukomeye Bagaza yagize mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Yibukije ko mu gihe cye, umuhinzi w’ikawa yahembwaga ku gihe, bigatuma abona ubushobozi bwo kwishyurira abana amashuri no kwitunga mu buryo bunoze. Uyu munsi ariko, nk’uko abivuga, abaturage bahinga ikawa ariko bakabura amafaranga yo kwishyurira abana amashuri cyangwa kwivuza, bigaragaza ko hari ibitagenda neza mu miyoborere y’igihugu.
Yagarutse kandi ku mikorere mibi y’ikigo ANAGESSA, agaragaza ko hari ubuyobozi butabasha kurengera inyungu z’abaturage, bigatuma benshi basigara mu bukene no mu mibabaro. Muri iyo mvugo, yashinje bamwe mu bayobozi bo muri iki gihe kuba barimo gukandamiza abaturage, babashyira mu bwigunge no mu bwoba kugira ngo bakomeze kwikubira ubutegetsi.
Nubwo hari abatagira inyota yo kugereranya ubutegetsi bwa kera n’ubw’ubu, Ndikuriyo yagaragaje ko hari amasomo menshi akomeye yakwigirwa ku miyoborere ya Bagaza, ariko abayobozi b’iki gihe bakaba batayashyira mu bikorwa. Muri ayo masomo, yashimangiye ibi bikurikira:
- Gushyira imbere abanyabwenge n’abafite ubushobozi
Mu gihe cya Bagaza, hashyirwaga imbere ubwenge, ubumenyi n’umwete. Abategetsi batagiraga icyo bongera ku gihugu barirukanwaga, hagahabwa amahirwe urubyiruko rwari rwarize muri kaminuza zo mu gihugu no hanze yacyo. Ibyo byatumye ubuyobozi bushingira ku bumenyi, imibare n’isesengura bifite ireme. Uyu munsi ariko, ibyemezo byinshi bifatwa nta bushakashatsi bwimbitse, bigatuma “imibare itagira ishingiro”.
- Kurwanya ruswa no kwangiza umutungo wa Leta
Ku butegetsi bwa Bagaza, umutungo wa Leta warengerwaga bikomeye. Uwafatwaga anyereza cyangwa akoresha nabi imari ya rubanda yarahanwaga hatabayeho ivangura. Ibyo byubakaga icyizere hagati y’abaturage n’ubutegetsi, kuko amategeko yubahirizwaga mu buryo bungana kuri bose.
- Gutandukanya ubutegetsi n’ubucuruzi bwite
Bagaza yabuzaga abategetsi bakuru n’abasirikare bakomeye kwishora mu bucuruzi bwabo bwite. Ubutegetsi ntibwari urubuga rwo kwikungahaza ku giti cy’umuntu. Uyu munsi ariko, nk’uko Ndikuriyo abigaragaza, abategetsi benshi babaye abacuruzi, bagashyira imbere inyungu zabo bwite kurusha iz’igihugu, bamwe bakageza n’aho bagurisha amabanga ya Leta.
- Gutegura no gukurikirana neza imigambi ya Leta
Imigambi ya Leta yategurwaga mu buryo buhamye, igashyirwa mu bikorwa kandi igakurikiranwa ku rwego rwo hejuru. Umuyobozi wese yari azi ko agenzurwa kandi ko azabazwa inshingano. Uyu munsi, hagaragara akajagari mu nzego z’umutekano n’ubuyobozi, aho bamwe batanga amabwiriza batabifitiye ububasha bwemewe n’amategeko, bigatuma iterambere ridindira.
Icyafashwe nk’ikidasanzwe kuri benshi ni uko ari ubwa mbere Reveriyano Ndikuriyo avuze ijambo rifite isesengura ryimbitse, ritari irishingiye ku magambo yo gutera ubwoba abo afata nk’abanzi. Ni ubwa mbere yagaragaje ku mugaragaro ubuzima bugoye abaturage, agaragaza ko ikibazo cy’u Burundi kitari cyose gituruka hanze, ahubwo ko kinaturuka ku miyoborere y’igihugu ubwacyo.
Iyi mvugo yatumye benshi bibaza niba atari igihe cyo gusubira ku ndangagaciro nziza zaranze ubutegetsi bwa Bagaza, nk’urugero rwiza mu mateka y’u Burundi, maze abayobozi b’iki gihe bakazivanamo amasomo nyayo ashobora gutuma igihugu gisubira mu murongo w’iterambere rirambye.






