Israel Yabaye Igihugu cya Mbere ku Isi Cyemeye Ubusugire bwa Somaliland
Mu cyemezo kidasanzwe gishobora guhindura isura ya politiki mpuzamahanga mu karere k’ihembe rya Afurika, Leta ya Israel yatangaje ko yemeye ku mugaragaro Somaliland nk’igihugu cyigenga gifite ubusugire bwacyo. Ni bwo bwa mbere igihugu cyemewe n’amahanga gitangaje ku mugaragaro ko giha Somaliland uburenganzira nk’igihugu cyigenga.
Iri tangazo ryasohowe ku wa Gatanu tariki 26/12/2025, ritangajwe na Minisitiri w’Intebe w’Israel Benjamin Netanyahu, wavuze ko yasinye “itangazo rihuriweho kandi ryumvikanyweho” hamwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Gideon Sa’ar na Perezida wa Somaliland, Abdirahman Mohamed Abdullahi.
Somaliland, ni igice cyo mu majyaruguru ya Somalia, yatangaje ubwigenge mu 1991 nyuma y’ihirikwa rya Perezida Siad Barre. Kuva icyo gihe, yubatse inzego za Leta zirimo itegeko nshinga, amatora rusange n’imitwe ya politiki. Nubwo yakomeje kwitwara nk’igihugu cyigenga, ntiyigeze yemerwa ku rwego mpuzamahanga—gusa ibikorwa byayo bya dipolomasi byagiye bitanga icyizere.
Iki cyemezo cya Israel kizanye impaka n’impagarara mu karere. Misiri, kimwe na Somalia, Turkiya na Djibouti bamaze kwamagana iki cyemezo, bavuga ko kibangamiye ubumwe bwa Somalia, kikanashobora guteza umutekano muke mu karere.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’abayobozi b’ibi bihugu, bagaruka ku ngaruka z’ukwemera igice cy’igihugu nk’igihugu cyigenga.
Netanyahu yavuze ko iki gikorwa kigendanye n’umurongo Israel yafashe binyuze mu masezerano azwi nka Abraham Accords, agamije gutsura umubano n’ibihugu bitandukanye. Yongeyeho ko bazakorana na Somaliland mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuvuzi, ikoranabuhanga n’ishoramari.
Nubwo isi yose ikiri mu gihirahiro ku birebana n’ukwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga, Israel itangiye icyiciro gishya cy’ubutwererane bushobora gutuma n’ibindi bihugu bitangira kuganira ku buryo bwo kubana na yo nk’igihugu cyigenga. Ibi bishobora no gufungura amarembo mashya y’imibanire hagati ya Somaliland n’amahanga, bigatanga icyizere ku ntego zayo zo kwemerwa n’Umuryango w’Abibumbye.






