Israel Yemeza Somaliland nk’Igihugu, Intambwe Idasanzwe Ishobora Guhindura byinshi ku Mugabane wa Afurika
Israel yabaye igihugu cya mbere ku isi cyemeje Somaliland, imwe mu ntara za Somalia, nk’igihugu cyigenga. Iki cyemezo kidasanzwe kije gifite ingaruka zikomeye ku hazaza h’iyi ntara imaze imyaka irenga 30 itaramenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri wa Israel ushinzwe ububanyi n’amahanga, Gideon Saar, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’umwaka wose w’ibiganiro byimbitse. Yavuze ko ibihugu byombi bigiye gushimangira ubufatanye bwuzuye, burimo guhana abahagarariye ibihugu byabo no gufungura ibiro bya ambasade.
Saar yasobanuye ko impande zombi zizafatanya mu guteza imbere imigenderanire ya dipolomasi, umutekano w’akarere ndetse n’iterambere ry’ubukungu. Abasesenguzi bemeza ko imwe mu mpamvu nyamukuru y’iki cyemezo ishobora kuba ishingiye ku nyungu za Israel mu bucukuzi n’ubucuruzi, cyane cyane binyuze mu muhora wa Bab el-Mandeb, ufite akamaro gakomeye mu bucuruzi mpuzamahanga.
Nubwo bimeze bityo, iki cyemezo gishobora guhura n’imbogamizi zikomeye zituruka ku Muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) no ku Muryango w’Abibumbye (Loni), bashobora kutacyemera hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga. Hari kandi impungenge ko iki cyemezo gishobora gutuma n’utundi turere twa Afurika twifuza ubwigenge dukurikiza iyo nzira, bikaba byateza umwuka mubi n’ubwumvikane buke ku mugabane.
Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wamaze kwamagana iki cyemezo, mu gihe Somalia ishobora guhura n’ingaruka zitandukanye, haba ku migenderanire yayo n’amahanga ndetse no ku miterere y’umutekano n’imibanire y’imbere mu gihugu.






