Itariki ya 11/11 ni itariki yihariye mu mateka y’Isi-Menya byinshi kuri yo
Ku wa 11/11/ 1918, ku isaha ya saa tanu z’amanywa (11:00), isi yose yahagaritse umutima ubwo hatangazwaga ko intambara ya mbere y’isi yose, yari imaze imyaka ine irimo gutwara ubuzima bw’abantu n’imutungo, ihagaritswe binyuze mu masezerano y’agahenge azwi nka “Armistice.”
Aya masezerano yasinyiwe mu Bufaransa, ahitwa Compiègne, hagati ya Leta y’Ubudage n’ibihugu byari biyoboye impande zayihanganye. Ni intambwe y’ingenzi yafunguye inzira y’amasezerano y’amahoro ya Versailles yasinywe mu 1919, ahanini agendeye ku mpamvu zateje iyo ntambara ndetse n’ingaruka zayo zikomeye.
Ni intambara bamwe bita intambara isumba izindi zose (La Grande Guerre) kuko abayirwanye batari bazi ko hazabaho indi. Yayobowe n’ibihugu bikomeye cyane by’i Burayi, birimo Ubudage, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani n’u Burusiya, ariko ikagera no muri Aziya no muri Afurika.
Iyo ntambara yanagize ingaruka zikomeye ku isi:
-Yahitanye abarenga miliyoni 16.
-Yangije ibikorwaremezo n’ubukungu bw’ibihugu byinshi.
-Yateje imvururu z’imbere mu bihugu, ndetse inagira uruhare mu itangira ry’intambara ya kabiri y’isi yose mu 1939.
Aya mateka agaragaza ko iyi ntambara yatewe n’igitero cy’ubwicanyi cyabaye ku wa 28/06/1914, ubwo Ariduke François Ferdinand, wari umuragwa w’ubwami bwa Autriche-Hongrie, yicwaga n’umugore we Sophie i Sarajevo. Iki gikorwa cyafashwe nk’ubushotoranyi ku butegetsi bwa Autriche-Hongrie, gituma ibihugu byari bifitanye amasezerano y’ubufatanye bitangira kwinjira mu ntambara ku buryo bwihuse.
Itariki ya 11/11 buri mwaka yibukwa nk’Umunsi wo Kwibuka Agahenge (Armistice Day) mu bihugu byinshi, igasiga isomo rikomeye ku bukana bw’intambara no ku kamaro k’amahoro arambye. Ni umunsi utwibutsa ko amahoro ahenze, kandi ko ibyemezo bya politiki bishobora kuzana amahoro cyangwa kuganisha isi mu ngaruka ziremereye.






