Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yifurije isabukuru nziza abayobozi b’ishyaka rya PPRD n’abarwanashyaka baryo.
Ni mu butumwa Joseph Kabila yatanze akoresheje imbuga nkoranya mbaga, ni mugihe uyu munsi ishyaka rya PPRD ry’ujuje imyaka 22 ribayeho.
Mu butumwa bwa Joseph Kabila Kabange yatanze akoresheje imbuga nkoranya mbaga bugira buti: “Imyaka 22 irashize PPRD ibayeho. Mboneyeho n’umwanya wo kwifuriza abayobozi bagize iri shyaka isabukuru nziza, ndetse n’abarwanashyaka baryo.”
Ishyaka rya PPRD ryashizwe kuya 31/03/2002. Bikaba byaravuye mu gitekerezo cya Joseph Kabila Kabange wari umaze kugera ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Laurent Désire Kabila wari wishwe tariki ya 16/01/2001.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga Joseph Kabila Kabange yagize igitekerezo cyo gushinga iri shyaka mu gihe Abanyekongo bari mu gihe cy’ibiganiro byi Sun City, mu gihugu cya Afrika y’Epfo.
Ibyo biganiro bikaba byarimo by’u baka Congo n’ihagati y’imitwe yarwanyaga ubutegetsi harimo n’umutwe wa RCD Goma.
Joseph Kabila Kabange yifurije isabukuru nziza abayobozi b’ishyaka rya PPRD, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwa mushinjaga guhunga igihugu, bavuga ko yahunze igihugu ngo kuko ari inyuma y’intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibyo abayobozi ba PPRD bamaganiye kure hubwo bavuga ko Kabila ari mu bikorwa bijanye n’amashuri ari gukurikirana mu gihugu cya Afrika y’Epfo.
MCN
Nkunda amakuru mutugezaho yizewe.