Kivu y’Epfo: Wazalendo Bateye Ibirindiro Bya AFC/M23, Ariko Basubizwa Inyuma Bikomeye
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29/01/2026, abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa Raiya Mutomboki, baturutse mu gace ka Pariki ya Kahuzi-Biega, bagaba igitero ku birindiro by’umutwe wa AFC/M23 mu duce twa Kahungu na Lwiro two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka mu baturage baho hamwe n’andi masoko yizewe avuga ko icyo gitero cyabaye mu masaha ya mu gitondo, aho Wazalendo basubijwe inyuma, bituma AFC/M23 ikomeza kugenzura no kwagura ibirindiro byayo, yinjira mu duce tw’ingenzi two muri ako karere kazwiho kuba inzira ihuza uduce dutandukanye.
Kugeza ubu, umutwe wa AFC/M23 uracyakomeje kugenzura Kahungu na Lwiro.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro ikomeje guhangana, bigatuma abaturage bahora mu bwoba, bamwe bakava mu byabo bagahunga, abandi bagatakaza ubuzima.
Kugeza ubu, nta mibare yemejwe y’abahitanywe n’imirwano cyangwa abakomeretse iratangazwa ku mugaragaro, mu gihe inzego z’umutekano n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze muri ako gace.






