Imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’u butegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30/03/2024, mu bice byo muri teritware ya Masisi.
Ni bikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize hanze muri iki gitondo cyo ku wa Gatandatu, aho yakoresheje urubuga rwa x, yamagana ingabo za Kinshasa zabigabye.
Kanyuka yavuze ko ingabo z’u butegetsi bwa Kinshasa, izirimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR, Fardc, abacanshuro na Sadc, zagabye ibitero mu buryo bukabije, mu turere dutuwe cyane, muri Makafe, Kimoka no mutundi duce turi mu nkengero zaho.
Kanyuka yavuze kandi ko ibi bitero by’ihuriro ry’Ingabo za Guverinema ya Kinshasa byibasira abaturage b’abasevile, ngo mu gihe imiryango mpuzamahanga igishize umwete mu gushakira amahoro n’umutekano u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yakomeje avuga ko ingabo ziharanira impinduramatwara muri RDC zigihagaze ku ruhande rwa baturage mu kubarengera no kubarinda ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Guverinema ya Kinshasa.
Iy’i ntambara ibaye mu gihe ku munsi w’ejo hari hiriwe agahenge n’ubwo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, abarimo Wazalendo n’Ingabo za Sadc baturikiweho n’igisasu, i mu Bambilo kigahitana babiri undi umwe wo mu ngabo za Fardc agakomereka bikabije.
Amakuru yaje avuga ko icyo gisasu cyishe abo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, cyari mu bwoko bwa grenade.
MCN.