Kuri uyu wa gatanu haravugwa imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za RDC
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko “imirwano ikomeye hagati y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikomeje kubica bigacika kuri uyu wa gatanu, aho iri kubera mu duce tumwe two muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2025, impande zihanganye zikaba ziri kurwanira mu duce two muri teritware ya Walikale.
Uduce iri kuberamo neza, nk’uko amasoko yacu atandukanye abigaragaza, hari aka Kibati na ka Nduma duherereye muri grupema ya Luberike.
Aya makuru akavuga ko iyi mirwano yahereye muri kariya gace ka Kibati, aho ari uru ruhande rwa Leta rugizwe na FARDC na Wazalendo bayobowe n’uwitwa Guido Muissa, bateye ku birindiro by’ihuriro rya AFC/M23 biri muri ibyo bice, ubundi na yo ikaza kwirwanaho.
Imirwano yakomeje kugeza ubwo uyu mutwe wa AFC/M23 winjiye mu birindiro bya Wazalendo birahitwa Nduma binarangira babyigaruriye, nyuma yo kubyirukanamo aba barwanyi ba Wazalendo.
Iyi mirwano amakuru agakomeza avuga ko iri kumvikanamo intwaro zidasanzwe, zirimo n’izarutura, ndetse n’izindi zirasa amabombe.
Byanatumye abaturage batuye muri utwo duce iri kuberamo, berekeza mu tundi dutekanye, aba aritwo bahungiramo.
Kugeza ubu imirwano iracyakomeje, nk’uko amasoko yacu akomeza kubigaragaza.
Ariko nyamara akavuga ko uyu mutwe wa AFC/M23 umaze kwigarurira igice kinini, kuko wamaze gufata uduce tubiri harimo na ka Kibati katangiriyemo iyi mirwano.
Abaturage batahunze bikingiranye mu mazu yabo, ari na ko iyo mirwano isatira igice cya Habula, icyo uru ruhande rwa Leta ruri kwerekezamo ruhunga, AFC/M23 na yo ibirukaho ngo ibafate.