Kuri uyu wa Kane, ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryakijweho umuriro w’imbunda za M23.
Ni urugamba rukaze rwa bereye mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Avuga ko imbunda ziremereye n’izito zumvikaniye mu bice byo muri Localité ya Mweso, ho muri Grupema ya Bashali/Mukoto, muri teritware ya Masisi.
Kandi ko ari ibitero byagabwe n’uruhande rw’abarwanira leta ya Kinshasa, aho rwa bigabye mu birindiro bya M23, nayo iza kwirwanaho birangira uruhande rwa leta ruyabangiye ingata.
Hari n’andi makuru avuga ko ibi bitero by’u ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa ko byagabwe mu duce twinshi two muri iyi Grupema ya Bashali/Mukoto, nubwo ntacyo uyu mutwe urabivugaho.
Ariko nk’uko amasoko yacu abivuga, n’uko kuri ubu ibitero byose byari byagabwe mu birindiro bya M23 byashubijwe inyuma ndetse ko ihuriro ry’Ingabo za RDC riza kugira ibikoresho rita ku rugamba, maze byigarurirwa n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Ibyo bibaye mu gihe no ku munsi w’ejo hashize, habaye indi mirwano, hagati ya M23 n’ihuriro ry’izi ngabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa. Ni imirwano yasize M23 y’igaruriye utundi duce two muri teritware ya Rutshuru, ndetse uruhande rwa leta ruza no kwamburwa n’uduce two muri Rutshuru.
Kugeza ubu M23 iracyagenzura ibice byose yagiye ifata, kuva mu mpera z’u mwaka w’ 2021 ubwo imirwano yuburaga hagati y’u ruhande rwa leta n’u mutwe wa M23.
MCN.