Mu Gihe MRDP-Twirwaneho Ikomeje Kwigaranzura Imirwano, Kinshasa Yihutishije Iyubakwa ry’Umuhanda wa Gisirikare Ujya mu Gitumba
Amakuru yizewe Minembwe Capital News yakuye mu gace ka Mugera, kegereye umujyi wa Baraka muri teritwari ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko hari kubakwa umuhanda w’itaka uhuza Baraka na Safyeko, ugakomeza mu gace ka Gitumba, mu majyepfo ya Centre ya Minembwe.
Nk’uko amakuru yatanzwe n’umwe mu baturage batuye muri ako gace abivuga, uwo muhanda uri kubakwa n’abakozi b’Abashinwa bagera kuri 200. Uwo muturage, wasabye ko amazina ye atatangazwa kubera impamvu z’umutekano, yavuze ko uwo mushinga ugamije koroshya urujya n’uruza rw’ibikoresho bya gisirikare n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) hamwe n’abo bafatanya.
Yagize ati:
“Ibyo mvuga ndabizi kuko ndahibereye. Ubu imodoka za gisirikare ziri gutwara ibikoresho bivuye i Uvira, i Baraka na Kalemie, zibyerekeza mu Gitumba. Hari n’amapikipiki atwara ibindi bikoresho bya gisirikare. Nubwo uwo muhanda watangiye gukoreshwa, Abashinwa baracyakomeje kuwunoza no kuwagura.”
Yakomeje asobanura ko uwo muhanda unyura i Milimba, ugakomeza i Safyeko muri Tanganyika, hanyuma ugakomereza mu gace ka Gitumba.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, FARDC n’ingabo z’u Burundi bakomeje gukoresha uwo muhanda mu gutwara imbunda ziremereye, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Uyu muturage avuga ko mbere urugendo rwo kuva mu Gitumba kugera i Baraka rwakorwaga n’amaguru, rugatwara iminsi irenga ibiri, ariko ubu, kubera uwo muhanda, rugenda rwihuta cyane.
Yagize ati:
“Basigaye bava mu Gitumba mu gitondo bakoresheje moto, saa sita bakaba bageze i Baraka. Mbere byasabaga kugenda n’amaguru iminsi irenga ibiri, ariko ubu ibintu byarahindutse.”
Aya makuru aje mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufata indi ntera mu misozi ya Minembwe, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho uri mu rugamba rwo kurinda abaturage b’Abanyamulenge. Uwo mutwe uvuga ko wakomeje gusubiza inyuma FARDC n’imitwe bafatanyije, irimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR na P5, mu bice bitandukanye birimo Kalingi, Bidegu, Kalongi, Gakenke, Gitavi, Mikenke, Point Zéro, Bilalombili, Rubemba, Bicumbi n’ahandi.
Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano bavuga ko iyubakwa ry’uyu muhanda rishobora guhindura uburyo ingabo za Leta zitanga ibikoresho ku mirongo y’imbere y’urugamba, cyane cyane mu bice byo mu majyepfo ya Minembwe.






