Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Leta ya Tshisekedi byavuzwe ko imaze gutsindwa “ibitego bibiri.” Ubusesenguzi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 3, 2025
in History
0
Perezida Tshisekedi yasezeranyije Abanye-Congo ibikomeye ariko byiza.
86
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Leta ya Tshisekedi byavuzwe ko imaze gutsindwa “ibitego bibiri.” Ubusesenguzi.

You might also like

Amateka: Col. Paul uheruka gufata imbunda iri muzikaze ni mu ntu ki?

Bujumbura: Kuri stade intwari habereye impanuka.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu badashobora kwandura virusi itera sida.

Umusesengzi usanzwe anakurikiranira hafi intambara ibera mu Burasizuba bwa Congo akaba kandi akomoka muri icyo gice i Mulenge, William Girinka Kabare, yavuze ko umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, umaze gutsinda iyi Leta ibitego bibiri kandi ko ibyo bitego ari iby’umutwe.

Nibyo Girinka yagarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03/05/2025, mu butumwa bw’inyandiko yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News.

Girinka unakunze kunyuza ubutumwa bw’inyandiko ku binyamakuru bitandukanye harimo n’iki cya Minembwe Capital News, yatangiye agira ati: “Burya koko umwana arya inkware se akaruka amashyara, kandi batarayisangiye!”

Yavuze ko perezida Felix Tshisekedi yasenye Congo, ariko ko kw’irimo kubakwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Yagize ati: “Tshisekedi yasenye igihugu none AFC/M23 na Twirwaneho nibyo biri gusana ibyo uyu mu perezida yasenye!”

Yanatanze n’urugero aho yagize ati: “Tshisekedi yahaye Abazungu(ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi) amabuye y’agaciro, kandi abaha kuyakura mu Burasizuba bw’iki gihugu cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ahatuye abiganjemo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda (Abatutsi cyangwa Abanyamulenge). Ayo mabuye y’agaciro ayagura intwaro zaje kwica abaturage no kubasenyera.”

Yashimangiye ibi avuga ko izo ntwaro zitabasenyeye amazu gusa no kubica, ahubwo ko zanabsenyeye n’ibikorwa remezo: “imihanda, imirima, amatungo n’ibindi…”

Yavuze kandi ko Tshisekedi aho kwifashisha ariya mabuye y’agaciro mu kubaka igihugu cye we yayifashije mu kugisenya!

Hejuru y’ibyo, avuga ko kuri ubu uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bimaze amazi atatu gusa biyoboye ibice by’ intara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruru kandi bidafite amafaranga ahagije nta n’abatera nkunga nk’abo Leta y’i Kinshasa ifite. Ariko ko biyemeje gusana no kubaka ibikorwa remezo byasenywe n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, ndetse ngo bari no guhanga ibitarigeze bibaho kuva Leta y’iki gihugu yabona ubwingenge mu 1960.

Aha niho Girinka yahise agira ati: “M23 imaze gutsinda Leta ya Congo ibitego bibiri, kandi by’umutwe.”

Yavuze ko igitego cya mbere M23 yatsinze RDC ni uko ibice byose igenzura hari amahoro n’ituze. Yanatanze n’urugero avuga ko mu mujyi wa Goma mu minsi ishize, ubwo hari hatarigarurirwa n’uy’u mutwe wa M23; nko mu minsi ibiri gusa wasangaga hapfuye abantu barenze umwe, ariko ko ubu abaturage baryama bagasinzira, ngo nk’uko Adamu na Eva bari bameze mu ngobyi ya Edeni.

Usibye nibyo, yavuze kandi ko amazi n’amashanyarazi byari byarabaye ingume, ariko k’ubu biboneka amasaha 24 kuri 24.

Ati: “Mu mujyi wa Goma amazi yari yarabaye ikibazo gikomeye igihe cya Tshisekedi, kimwe kandi n’amashanyarazi, ariko ubu ngwino nawe wirebere. Biboneka amasaha 24 kuri 24.”

Agaragaza ko ibyo abaturage batuye i Goma n’ahandi mu bindi bice bigenzurwa n’uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, babikesha iyo mitwe ibiri ibarizwa muri AFC.

Igitego cya kabiri, yavuze ko ari amajyanbere abaturage bari kwinjiramo batigeze babona n’ikindi gihe. Yanavuze ko hari mugusanwa ibyo izindi Leta zitigeze zishobora mu myaka 60 ishize.

Yasoje avuga ko agira inama Abanye-Congo bo mu Burasizuba bw’iki gihugu gushyigikira uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, ngo kuko bishyize imbere mukubashakira amahoro arambye.

Agaragaza ko n’ibindi bitaragerwaho, iyo mitwe ibiri izabibagezaho. Avuga ko gukunda igihugu n’abanyigihugu ko ari yo ntego y’iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya AFC.

Tags: Ibitego bibiriRdcTshisekediUbusesenguzi
Share34Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Amateka: Col. Paul uheruka gufata imbunda iri muzikaze ni mu ntu ki?

by Bruce Bahanda
June 16, 2025
0
I Mulenge: Herekanwe imbunda iheruka gufatwa ibabaza Wazalendo.

Amateka: Col. Paul uheruka gufata imbunda iri muzikaze ni mu ntu ki? Colonel Paul uzwi cyane mu misozi miremire y'i Mulenge ku izina rya Cobra ni umwe mu...

Read moreDetails

Bujumbura: Kuri stade intwari habereye impanuka.

by Bruce Bahanda
June 13, 2025
0
Bujumbura: Kuri stade intwari habereye impanuka.

Bujumbura: Kuri stade intwari habereye impanuka. Kuri stade intwari iherereye i Bujumbura ku murwa mukuru w'ubukungu w'i gihugu cy'u Burundi, ahakomeje gukorwa ibikorwa byo kuyivugurura, habereye impanuka idasanzwe,...

Read moreDetails

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu badashobora kwandura virusi itera sida.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu badashobora kwandura virusi itera sida.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu badashobora kwandura virusi itera sida. Mu gihe isi yose imaze imyaka isaga 40 ihanganye n'icyorezo cya sida, hari abantu bake cyane bafite ubushobozi...

Read moreDetails

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo. Felix Ntezeyombi wafunguye YouTube Chanel nshya iyo yahaye izina rya CNTR (Congo nshya Tv and radio), ni Umunyamulenge washatse kugira umusanzu...

Read moreDetails

Kabila yababajwe n’urupfu rwa Gen.Sikatende agira n’icyo aruvugaho.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

Kabila yababajwe n'urupfu rwa Gen.Sikatende agira n'icyo aruvugaho. Joseph Kabila Kabange wabaye umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashenguwe n'urupfu rwa general Sikatende uheruka gupfira muri...

Read moreDetails
Next Post
Abantu babiri bishwe barashwe i Uvira muri iri joro.

I Uvira ubwoba ni bwose nyuma y'uko abahatuye batangiye kwikanga abaje kuyifata.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?