• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, August 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Leta ya Tshisekedi byavuzwe ko imaze gutsindwa “ibitego bibiri.” Ubusesenguzi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 3, 2025
in History
0
Perezida Tshisekedi yasezeranyije Abanye-Congo ibikomeye ariko byiza.
86
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Leta ya Tshisekedi byavuzwe ko imaze gutsindwa “ibitego bibiri.” Ubusesenguzi.

You might also like

DR Congo yatsinze Angola 2-0 mu mukino w’ingenzi wa CHAN 2025.

Chelsea Yibutse Diogo Jota na Andre Silva mu Gikorwa cy’Agaciro.

Rayon Sports vs Yanga Africans: Umunsi w’Igikundiro uzaba ishusho y’ibirori n’umupira w’ubuhanga

Umusesengzi usanzwe anakurikiranira hafi intambara ibera mu Burasizuba bwa Congo akaba kandi akomoka muri icyo gice i Mulenge, William Girinka Kabare, yavuze ko umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, umaze gutsinda iyi Leta ibitego bibiri kandi ko ibyo bitego ari iby’umutwe.

Nibyo Girinka yagarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03/05/2025, mu butumwa bw’inyandiko yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News.

Girinka unakunze kunyuza ubutumwa bw’inyandiko ku binyamakuru bitandukanye harimo n’iki cya Minembwe Capital News, yatangiye agira ati: “Burya koko umwana arya inkware se akaruka amashyara, kandi batarayisangiye!”

Yavuze ko perezida Felix Tshisekedi yasenye Congo, ariko ko kw’irimo kubakwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Yagize ati: “Tshisekedi yasenye igihugu none AFC/M23 na Twirwaneho nibyo biri gusana ibyo uyu mu perezida yasenye!”

Yanatanze n’urugero aho yagize ati: “Tshisekedi yahaye Abazungu(ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi) amabuye y’agaciro, kandi abaha kuyakura mu Burasizuba bw’iki gihugu cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ahatuye abiganjemo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda (Abatutsi cyangwa Abanyamulenge). Ayo mabuye y’agaciro ayagura intwaro zaje kwica abaturage no kubasenyera.”

Yashimangiye ibi avuga ko izo ntwaro zitabasenyeye amazu gusa no kubica, ahubwo ko zanabsenyeye n’ibikorwa remezo: “imihanda, imirima, amatungo n’ibindi…”

Yavuze kandi ko Tshisekedi aho kwifashisha ariya mabuye y’agaciro mu kubaka igihugu cye we yayifashije mu kugisenya!

Hejuru y’ibyo, avuga ko kuri ubu uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bimaze amazi atatu gusa biyoboye ibice by’ intara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruru kandi bidafite amafaranga ahagije nta n’abatera nkunga nk’abo Leta y’i Kinshasa ifite. Ariko ko biyemeje gusana no kubaka ibikorwa remezo byasenywe n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, ndetse ngo bari no guhanga ibitarigeze bibaho kuva Leta y’iki gihugu yabona ubwingenge mu 1960.

Aha niho Girinka yahise agira ati: “M23 imaze gutsinda Leta ya Congo ibitego bibiri, kandi by’umutwe.”

Yavuze ko igitego cya mbere M23 yatsinze RDC ni uko ibice byose igenzura hari amahoro n’ituze. Yanatanze n’urugero avuga ko mu mujyi wa Goma mu minsi ishize, ubwo hari hatarigarurirwa n’uy’u mutwe wa M23; nko mu minsi ibiri gusa wasangaga hapfuye abantu barenze umwe, ariko ko ubu abaturage baryama bagasinzira, ngo nk’uko Adamu na Eva bari bameze mu ngobyi ya Edeni.

Usibye nibyo, yavuze kandi ko amazi n’amashanyarazi byari byarabaye ingume, ariko k’ubu biboneka amasaha 24 kuri 24.

Ati: “Mu mujyi wa Goma amazi yari yarabaye ikibazo gikomeye igihe cya Tshisekedi, kimwe kandi n’amashanyarazi, ariko ubu ngwino nawe wirebere. Biboneka amasaha 24 kuri 24.”

Agaragaza ko ibyo abaturage batuye i Goma n’ahandi mu bindi bice bigenzurwa n’uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, babikesha iyo mitwe ibiri ibarizwa muri AFC.

Igitego cya kabiri, yavuze ko ari amajyanbere abaturage bari kwinjiramo batigeze babona n’ikindi gihe. Yanavuze ko hari mugusanwa ibyo izindi Leta zitigeze zishobora mu myaka 60 ishize.

Yasoje avuga ko agira inama Abanye-Congo bo mu Burasizuba bw’iki gihugu gushyigikira uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, ngo kuko bishyize imbere mukubashakira amahoro arambye.

Agaragaza ko n’ibindi bitaragerwaho, iyo mitwe ibiri izabibagezaho. Avuga ko gukunda igihugu n’abanyigihugu ko ari yo ntego y’iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya AFC.

Tags: Ibitego bibiriRdcTshisekediUbusesenguzi
Share34Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

DR Congo yatsinze Angola 2-0 mu mukino w’ingenzi wa CHAN 2025.

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
DR Congo yatsinze Angola 2-0 mu mukino w’ingenzi wa CHAN 2025.

DR Congo yatsinze Angola 2-0 mu mukino w’ingenzi wa CHAN 2025. Ku itariki ya 14 zuku kwezi 2025, DR Congo yatsinze Angola ibitego 2-0 mu mukino wa Group...

Read moreDetails

Chelsea Yibutse Diogo Jota na Andre Silva mu Gikorwa cy’Agaciro.

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Chelsea Yibutse Diogo Jota na Andre Silva mu Gikorwa cy’Agaciro.

Chelsea Yibutse Diogo Jota na Andre Silva mu Gikorwa cy’Agaciro. Mu gikorwa cyakoze ku mitima ya benshi, ikipe ya Chelsea yafashe icyemezo cyo guha umuryango wa Diogo Jota...

Read moreDetails

Rayon Sports vs Yanga Africans: Umunsi w’Igikundiro uzaba ishusho y’ibirori n’umupira w’ubuhanga

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Rayon Sports vs Yanga Africans: Umunsi w’Igikundiro uzaba ishusho y’ibirori n’umupira w’ubuhanga

Rayon Sports vs Yanga Africans: Umunsi w’Igikundiro uzaba ishusho y’ibirori n’umupira w’ubuhanga Rayon Sports iriteguye mu buryo bwose kwinjira mu mukino ukomeye w'Umunsi w’Igikundiro 2025, izahuramo na Yanga...

Read moreDetails

Arsenal Yegereje Kurangiza Ibiganiro ku Gufata Eberechi Eze muri Crystal Palace, Hasigaye Inzitizi Imwe

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Arsenal Yegereje Kurangiza Ibiganiro ku Gufata Eberechi Eze muri Crystal Palace, Hasigaye Inzitizi Imwe

Arsenal Yegereje Kurangiza Ibiganiro ku Gufata Eberechi Eze muri Crystal Palace, Hasigaye Inzitizi Imwe Arsenal iri hafi gushyira umukono ku masezerano yo kugura rutahizamu w’umukino, Eberechi Eze, iva...

Read moreDetails

Abanyarwanda Bikanze Bikomeye Nyuma y’uko APR FC Itomboye Ikipe Ikomeye ya Pyramids FC

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Abanyarwanda Bikanze Bikomeye Nyuma y’uko APR FC Itomboye Ikipe Ikomeye ya Pyramids FC

Abanyarwanda Bikanze Bikomeye Nyuma y’uko APR FC Itomboye Ikipe Ikomeye ya Pyramids FC Ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yongeye gutombora Pyramids FC yo mu Misiri mu...

Read moreDetails
Next Post
Abantu babiri bishwe barashwe i Uvira muri iri joro.

I Uvira ubwoba ni bwose nyuma y'uko abahatuye batangiye kwikanga abaje kuyifata.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?