Leta y’u Burundi yafunze abasirikare bayo ba barirwa muri magana abiri arenga, bazira kwa nga kwinjira mu ntambara yo kurwanya M23, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni bimaze iminsi irenga ibiri iki kibazo cyo gufunga abasirikare b’u Burundi cyo ngeye ku vugwa, nk’uko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bivuga.
Urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, ukunze gutabariza abarundi bari mu kaga, aheruka gutangaza ko abasirikare b’u Burundi barenga magana abiri (200) ko bafungiwe muri gereza zitandukanya zo mu gihugu cy’u Burundi. Zimwe muri gereza yabashe kuvuga harimo gereza nkuru ya Ngozi, Rumonge, mu Ruyigi n’i Bururi.
Yavuze ko bamwe muri abo basirikare, bafungiwe i Bururi na Rumonge ko ndetse baheruka kwitaba urukiko rwa gisirikare m’urwego rwo kugira ngo urwo rukiko rumenye niba bakomeza gufungwa cyangwa bakagirwa abere.
Akomeza kuvuga ko kugeza ubu atarabashaka kumenya icyemezo cy’u rukiko, ariko ko abo basirikare bagifunzwe.
Leta y’u Burundi yatangiye kohereza abasirikare b’igihugu cyabo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda, umwaka ushize w’2023, kuja gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya M23.
Bivugwa ko mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC ko habarizwa Batayo icyenda z’icyo gihugu Cy’u Burundi, gusa hari bamwe muri abo basirikare b’u Burundi ba barizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ahanini mu misozi miremire y’Imulenge, ku Ndondo ya Bijombo, Minembwe na Rurambo.
Ni inshuro zirenga imwe ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 berekanye abasirikare b’u Burundi bafatiwe k’urugamba ibyo bita gufata “matekwa cyangwa mpiri,” ndetse bikemezwa n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka ko muri uru rugamba hamaze gupfiramo abasirikare b’u Burundi benshi. Harandi makuru avuga ko u Burundi bumaze gutakariza abasirikare ba bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ba barirwa mu gihumbi n’amagana abiri.
Ibyo biri mu mpamvu bamwe mu basirikare b’u Burundi banga kuja m’urugamba leta yabo yemeye gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya M23, bityo abanze kuja kurwana bagafungwa.
Ibi bibaye ku nshuro ya gatatu hatangazwa ko ingabo z’u Burundi zinjijwe amagereza bazira kwanga ko herezwa muri Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.