Leta y’u Rwanda yasubije abagize igihe bavuga ko Perezida Kagame arwaye.
U butegetsi bw’igihugu cy’u Rwanda bwasubije abagize igihe bavuga ko umukuru w’iki gihugu ko arwaye, ndetse hari nabavuga ko yapfuye.
Ni byatangajwe n’Umuvugizi w’u Rwanda, Yolande Makolo, aho yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/06/2025.
Yolande Makolo mu kiganiro yagiranye na Taarifa, yayibwiye ko ayo makuru ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Yagize ati: “Ntimwite kuri aya makuru akomeje gusakazwa n’abanzi. Nta kintu nakimwe cyo guhangayikira cyangwa guhangayikisha.”
Ibi byo kuvuga ko Perezida Kagame arwaye cyangwa ko yapfuye, ababivugaga buriraga kukuba adaheruka kugaragara mu ruhame.
Ariko nk’uko Yolande Makolo yabwiye Taarifa ni uko Perezida Kagame ari mu kiruhuko kandi ko ari ibisanzwe ko afata igihe ntagaragare mu ruhame, by’umwihariko mu bihe biza bikurikira ibikorwa byo ku rwego rw’igihugu na Mpuzamahanga.
Aya makuru akomeza avuga ko iki gitangazamakuru cya Taarifa cyavuganye n’umuntu wo hafi ya Perezida Kagame, akakibwira ko ari ibisanzwe ko umukuru w’igihugu aja mu kiruhuko, ngo nk’uko na we ari ikiremwa muntu.
Si ubwo mbere ibihuha nk’ibi bizamurwa mu bantu, ariko ni cyo gihe byavuzwe wasangaga yari mu kiruhuko, bikaza kurangira ababivuze bakozwe n’isoni.
Ibi byatangajwe mu gihe hakwirakwiye itangazo ry’icunamo ryitiriwe ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda ryavugaga amakuru y’ibinyoma ku buzima bwa Paul Kagame.
Ni itangazo ryanamaganwe n’i ngabo z’u Rwanda, aho zanasabye abantu kwima agaciro iryo tangazo, ngo kuko amakuru ari kubiyemo yuzuye ibinyoma mpimbano.