Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu Zakuye Burundu Ingabo Zayo muri Yemen ku Gitutu cya Saudi Arabia
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura burundu ingabo zayo zari zigifite ibirindiro muri Yemen, nyuma y’igitutu cyashyizweho na Saudi Arabia, yasabye ko izo ngabo zava muri icyo gihugu bitarenze amasaha 24.
Iki cyemezo kije mu gihe umubano hagati y’ibi bihugu byombi byahoze bifatanya bya hafi mu rugamba rwo kurwanya inyeshyamba z’Aba-Houthi muri Yemen kuva mu 2015 utifashe neza. Mu myaka yakurikiyeho, UAE yatangiye kugabanya uruhare rwayo mu bikorwa bya gisirikare, igenda yivana buhoro buhoro muri uwo mutwe w’ingabo, inashyira imbere inyungu zayo bwite, zirimo gushyigikira andi matsinda yigenga akorera ku butaka bwa Yemen.
Mu itangazo ryasohowe na Abu Dhabi, UAE yavuze ko icyemezo cyo gukura ingabo zayo “gishingiye ku nyungu z’igihugu no ku kurengera ubusugire bwacyo.” Ku ruhande rwayo, Riyadh yakiriye neza iki cyemezo, igaragaza ko yari imaze igihe ishyirwaho igitutu gishingiye ku kutumvikana kwari hagati yayo na UAE ku mikorere y’izo ngabo ku butaka bwa Yemen.
Iki gikorwa gishobora kugira ingaruka zikomeye ku rugendo rw’amahoro rukomeje kugorana muri Yemen, ndetse no ku mibanire y’ibihugu by’Abarabu byo mu karere ka Golfe, byari bisanzwe bihuriza hamwe ku nyungu z’umutekano n’iz’igisirikare.
Impuguke mu bya dipolomasi zemeza ko iki cyemezo cya UAE gishobora kuba ikimenyetso cy’ukwiyongera kw’umwuka mubi mu mubano wa Abu Dhabi na Riyadh, ndetse kikaba cyerekana impinduka zishobora kugaragara mu mibanire y’ibihugu by’Abarabu ku rwego mpuzamahanga.






