Ubutegetsi bwa leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahamije ko zimaze igihe zarahagaritse ubufasha ziha igisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Ni byavuzwe na Ambasaderi wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo yari i Gomo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, tariki ya 23/02/2024
Ibi yabivuze ubwo yari afitanye ikiganiro na Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu ambasaderi Lacky Tamlyn yavuze ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose Amerika igiha igisirikare cy’u Rwanda, avuga ko ibyo byahagaritswe mu minsi ishize ko kandi hagize igihe.
Ati: “Twa hagaritse ubufasha bwa gisirikare ku Rwanda. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nta bufasha igiha igisirikare cy’u Rwanda, nti tukibaha imbunda cyangwa igikoresho icyaricyo cyose.”
Amakuru avuga ko ahagana mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, kwaribwo Amerika yagabanije ubufasha yahaga igisirikare cy’u Rwanda. Ibi byabaye nyuma y’uko igisirikare cy’u Rwanda cyashizwe kurutonde ruzwi nka CSPA, bivuze abakoresha abantu bakiri bato mugisirikare.
Iki gihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika cya shize u Rwanda kuri urwo rutonde ruruhora M23.
K’urundi ruhande igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bafite impungenge z’uko M23 yafata u Mujyi wa Goma, bityo biri mubyatunye Maj Gen Peter Cirimwami Nkuba aja kuganiriza ambasaderi Lacky Tamlyn wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
MCN.