M23 yasubije inyuma ibitero by’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa byari byagabwe mu birindiro byabo, biherereye mu bice byo muri teritware ya Rutsuru na Masisi.
Ni ibitero byatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04/03/2024, aho byagabwe ahari ibirindiro bya M23 n’ahatuwe n’abaturage muri Cheferie ya Bwito na Bwisha, teritware ya Rutsuru, ibindi bitero byagabwe Mweso, muri teritware ya Masisi.
Nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga, n’uko biriya bitero ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ba bigabye bakoresheje imbaraga z’u murengera, ni mugihe bakoresheje i bibunda biremereye mu kurasa ahari ibirindiro bya M23 ndetse n’ahatuwe n’abaturage benshi.
Ibi bitero M23 yabisubije inyuma byose. Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma yatanze ubutumwa bwanditse agira ati: “Ibitero by’i huriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, bagabye mu birindiro byacu twa bisubije inyuma, kandi twabakubise kinyamwuga, ndetse twabambuye n’ibikoresho byinshi by’agisirikare harimo imbunda ziremereye.”
Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa we yashinje ririya huriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa kurasa ibisasu biremereye mu baturage baturiye ibice bya Bwito.
Yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bubi, bateye ibirindiro byacu kandi barasa ibisasu mu baturage baturiye Cheferie ya Bwito na Bwisha. Hari abasivile bakomerekejwe n’ibisasu byatewe n’ibisasu byabo. Gusa M23 yabakoreye umuti twabatsinze.”
Nyuma yuko M23 isubije inyuma biriya bitero by’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, M23 yafashe agace k’ingenzi ka Gihondo, kari mu birometre bike na centre ya Nyanzare, muri teritware ya Rutsuru.
Iy’i mirwano yabaye none yongeye gutuma abaturage bava mu byabo, ibice bavuyemo bisahurwa n’ ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, ibyo bita “pillage.”
MCN.
Ingabo za FARDC s’igishitsi kubo.Cyarabiziruye,kibiha umugisha.Kinabigira umuco.
Kuribo zo rero kwiba ninkaho n’inzego zubutabere.zitabihana.