M23 nyuma yo kwitandukanya na masezerano y’i Luanda yatangaje icyo igiye gukora vuba.
Umutwe wa M23 watangaje ko utarebwa n’amasezerano yagahenge u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo byasinyiye i Luanda muri Angola, wiyemeza gusanga ihuriro ry’Ingabo za RDC mu birindiro ziturukamo ziwugabaho ibitero.
Ni byatangajwe n’umuvugizi w’uyu mutwe wa M23 mu byapolitiki, Lawrence Kanyuka; yagaragaje ko icyemezo cyo kwitandukanya nariya masezerano gishingiye ku kuba Leta ya Kinshasa ikomeje kwica amasezerano yakariya gahenge.
Impande zombi zimaze iminsi ziri mu mirwano mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe aheruka gutangaza ko muri uku kwezi kwa Cumi n’umwe, byibuze ihuriro ry’Ingabo za RDC zagabye kuri M23 ibitero 27.
Kanyuka mu itangazo yashyize hanze ahar’ejo, yavuzemo ko nka M23 bashima imbaraga abakuru b’ibihugu by’akarere ndetse n’abafatanya bikorwa mpuzamahanga bakomeje gukoresha mu rwego rwo gukemura mu mahoro amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.
M23 ivuga ko yemera ko agahenge u Rwanda na Congo Kinshasa byemeranyije ku buhuza bwa Angola ikabona nka kimwe mu bishobora gukemura amakimbirane, gusa ikavuga ko utarebwa na ko.
Uyu mutwe wunzemo ko agahenge wemera ndetse unakomeje kubahiriza ari ako ku wa 7/10/2023 wasinyiye ku giti cyayo i Luanda muri Angola.
M23 yiyemeje gutangiza guhiga FARDC n’abambari bayo mu birindiro byabo, mu gihe hashize ibyumweru bibiri bawugabaho ibitero bikomeye.
Ibi bitero byagabwe mu duce twa Kamandi ya 1, iya Kabiri, Kamatobe, Kiluvu ndetse na Ngekene two muri teritware ya Lubero; ndetse ibindi bitero byagabwe mutundi duce twa Musheberi, Gatobotobo, Kinigi, Kaniro, Bugeri, Katale, Kalembe, Ihula na Muheto two muri teritware ya Masisi.