M23 yafashe utundi duce twingenzi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umutwe wa m23 wigaruriye utundi duce twingenzi muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko m23 yigaruriye uduce turimo Busororo na Kaanja muri Masisi.
Uyu mutwe wigaruriye utu duce nyuma y’aho kandi ku cyumweru w’ejo hashyize wariwafashe agace ka Nyabyondo nako ko muri teritware ya Masisi.
Aba barwanyi bo muri m23 bigaruriye utwo duce nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ririmo ingabo z’iki gihugu, imitwe yitwaje imbunda ya Wazalendo na FDLR.
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere amakuru yavuga ko m23 iri mu birometero bibarirwa muri 5 uvuye mu gace ka Kashebere gaherereye mu rugabano rwa teritware ya Masisi n’iya Walikale.
Ni mugihe kandi uyu mutwe wari mu birometero bibarirwa 80 uvuye muri centre ya Walikale, ndetse no mu birometero bibarirwa mu 150 uvuye ahakorera sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Alpha Mine.
Iyi sosiyete akaba ari iy’Abanya-Kanada. Ibi birombe icukuramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti, biza ku mwanya wa mbere ku isi mubigira inzahabu nziza.