Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yakubise ahababaza ingabo za Tshisekedi na Ndayishimiye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 10, 2025
in Regional Politics
0
M23 yakubise ahababaza ingabo za Tshisekedi na Ndayishimiye.
114
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yakubise ahababaza ingabo za Tshisekedi na Ndayishimiye.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Ni mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yashize hanze akoresheje urubuga rwa x, avuga ko bambuye ibikoresho byagisirikare bikaze ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ndetse kandi ngo bazirukaho.

Ahagana mu masaha y’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/01/2025 ni bwo Lawrence Kanyuka yatambukije ubutumwa bwe, agaragaza ko FARDC n’abambari bayo, bahuye n’akaga gakomeye muri Localité ya Ngungu.

Ni mu gitero gikaze, ririya huriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR na Bacanchuro bagabye mu birindiro bya M23 biherereye muri centre ya Ngungu, maze abarwanyi ba M23 birwanaho, nk’uko uyu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka yabitangaje.

Yagize ati: “Twabakubise kandi tubirikaho, bibaviramo guta ku rugamba intwaro zinini zabo. Bazitaye, ubu nitwe tuzifite.”

Localité ya Ngungu, umutwe wa M23 wayibohoje umwaka ushize, ahagana mu ntangiriro zawo, nyuma y’urugamba rutari rworoshye icyo gihe, kuko yari indiri ya FDLR na Wazalendo, ndetse n’ingabo z’u Burundi.

Nk’uko bigaragara mu mashusho aherekeza ubutumwa bwana Kanyuka yashize hanze, agaragaza biriya bikoresho bya gisirikare M23 yambuye ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, agaragaramo imbunda zirimo iziremereye n’izito, kandi ubona ari nyinshi nubwo nta mubare wazo watangajwe.

Muri ubu butumwa kandi bw’umuvugizi wa M23, bushimangira ko ingabo za Congo n’abazifasha bakomeje kubera ikibazo abenegihugu ba Congo, ngo kuko “batera ibisasu ahatuwe n’abaturage.”

Ati: “Turamenyesha amahanga ko ingabo za FARDC n’abambari bazo barasa ibisasu biremereye mu duce dutuwe cyane. Iki ni kibazo gikomeye ku baturage ba Congo.”

Hagataho, ku mirongo y’urugamba ruhanganishije ihuriro ry’Ingabo za RDC n’umutwe wa M23, iri huriro rikomeje guta ibirindiro byazo, cyane cyane muri teritware ya Masisi.

Amakuru agera kuri Minembwe.com avuga ko iz’i ngabo za perezida Félix Tshisekedi n’iza perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, zahunze muri utu duce zigana ahitwa Nyabyondo werekeza muri Kivu y’Amajy’epfo.

Share46Tweet29Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Havuzwe impamvu umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na RDC wari wafunzwe .

Havuzwe impamvu umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na RDC wari wafunzwe .

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?