M23 yakubise ahababaza ingabo za Tshisekedi na Ndayishimiye.
Ni mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yashize hanze akoresheje urubuga rwa x, avuga ko bambuye ibikoresho byagisirikare bikaze ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ndetse kandi ngo bazirukaho.
Ahagana mu masaha y’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/01/2025 ni bwo Lawrence Kanyuka yatambukije ubutumwa bwe, agaragaza ko FARDC n’abambari bayo, bahuye n’akaga gakomeye muri Localité ya Ngungu.
Ni mu gitero gikaze, ririya huriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR na Bacanchuro bagabye mu birindiro bya M23 biherereye muri centre ya Ngungu, maze abarwanyi ba M23 birwanaho, nk’uko uyu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka yabitangaje.
Yagize ati: “Twabakubise kandi tubirikaho, bibaviramo guta ku rugamba intwaro zinini zabo. Bazitaye, ubu nitwe tuzifite.”
Localité ya Ngungu, umutwe wa M23 wayibohoje umwaka ushize, ahagana mu ntangiriro zawo, nyuma y’urugamba rutari rworoshye icyo gihe, kuko yari indiri ya FDLR na Wazalendo, ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Nk’uko bigaragara mu mashusho aherekeza ubutumwa bwana Kanyuka yashize hanze, agaragaza biriya bikoresho bya gisirikare M23 yambuye ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, agaragaramo imbunda zirimo iziremereye n’izito, kandi ubona ari nyinshi nubwo nta mubare wazo watangajwe.
Muri ubu butumwa kandi bw’umuvugizi wa M23, bushimangira ko ingabo za Congo n’abazifasha bakomeje kubera ikibazo abenegihugu ba Congo, ngo kuko “batera ibisasu ahatuwe n’abaturage.”
Ati: “Turamenyesha amahanga ko ingabo za FARDC n’abambari bazo barasa ibisasu biremereye mu duce dutuwe cyane. Iki ni kibazo gikomeye ku baturage ba Congo.”
Hagataho, ku mirongo y’urugamba ruhanganishije ihuriro ry’Ingabo za RDC n’umutwe wa M23, iri huriro rikomeje guta ibirindiro byazo, cyane cyane muri teritware ya Masisi.
Amakuru agera kuri Minembwe.com avuga ko iz’i ngabo za perezida Félix Tshisekedi n’iza perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, zahunze muri utu duce zigana ahitwa Nyabyondo werekeza muri Kivu y’Amajy’epfo.