M23 yavuze ibyuko yungutse amaboko mashya.
Umutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wa m23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, watangaje ko urubyiruko rwo muri teritware ya Masisi rurimo abantu barenga ijana rwabasabye kwinjira mu gisirikare cy’uyu mutwe.
Ni byatangajwe n’umuvugizi wa m23 Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo ku wakane tariki ya 20/03/2025, mu butumwa yatambukije akoresheje x.
Lawrence Kanyuka yagize ati: “Urubyiruko rubarirwa mu ijana rwo muri Bwerimana ho muri cheferi ya Buhunde muri teritware ya Masisi, rwagaragaje ubushake bwo kwinjira mu gisirikare cya AFC/m23.”
Uyu muvugizi yasobanuye ko ubu bushake bw’uru rubyiruko rwabugaragaje ku wa kabiri tariki ya 17/03/2025, mu biganiro guverineri wungirije w’intara, Shaddrack Amani Bahati yari yagiranye n’abaturage bo muri aka gace ka Bwerimana.
Muri iki kiganiro, guverineri wungirije wari uhagarariye guverineri, yagisabyemo abaturage kugira uruhare mu mutekano wabo, kandi bakunga ubumwe, kugira ngo babashe kugera ku iterambere.
Uyu mutwe wa m23 ukomeje kunguka amaboko mashya y’abarwanyi bari kuwinjiramo, wamaze no gufata umujyi wa Walikale wo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu gihe ku mu goroba wo ku itariki ya 19/03/2025, ni bwo aba barwanyi bo muri m23 bigaruriye uyu mujyi mukuru wa teritware ya Walikale, nyuma y’aho wari wamaze gufata inkengero zawo.
Ufashe iki gice nyuma y’aho kandi wanze kwitabira ibiganiro byagombaga kuwuhuza na Leta y’i Kinshasa, bikaba byari kuba ku ya 18/03/2025, bikabera i Luanda muri Angola, ariko uyu mutwe ukaza kwanga kubyitabira ku munota wa nyuma nyuma y’aho bamwe mu bayobozi bawo bafatiwe ibihano n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.