• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yongeye gushimangira intego zayo, igira n’icyo isaba Abanye-kongo.

minebwenews by minebwenews
February 18, 2025
in Regional Politics
0
M23 yatanze isomo kuri FARDC, ifata n’ikibuga cy’indege cya Kavumu.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yongeye gushimangira intego zayo, igira n’icyo isaba Abanye-kongo.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umutwe wa M23 wasabye imitwe ya politiki n’iy’igisirikare, n’Abanye-kongo bari mu buhungiro ndetse n’abari muri diasipora, kwifatanya na wo mu rugamba urimo rwo kubohora igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kiyobowe n’ubutegetsi bise ko ari bubi.

Ni ibyo uyu mutwe wasabye ukoresheje itangazo washyize hanze, riteweho umukono n’umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka.

Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba imitwe ya politiki n’iy’igisirikare, yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuwiyungaho mu ntambara yo kubohora iki gihugu kiyobowe na perezida Félix Tshisekedi.

Muri iri tangazo uyu mutwe warivuzemo ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamunzwe na ruswa, imiyoborere mibi, gutegekesha igitugu, ibikorwa byo kwica abenegihugu hashingiwe ku moko, ndetse no kuba hari umuryango wikubiye umutungo kamere w’igihugu.

Ni itangazo rivuga kandi ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwimakaje ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ivangura no gutoteza imwe mu miryango migari y’Abanye-kongo, bukaba bwarananiwe gukemura ibibazo bihungabanya umutekano n’amahoro, ntibunashobore gutuma Abanye-kongo bunga ubumwe.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko M23 ihamagarira imitwe yitwaje intwaro yose iri muri iki gihugu kwifatanya mu ntambara yatangiye kugira ngo ikize Abanye-kongo ibikorwa by’urugomo n’iterabwoba bikorwa na Leta, kugira ngo barengere igihugu no kugiteza imbere mu bukungu bwacyo.

Rigira kandi riti: “Turahamagarira imitwe ya politiki n’iharanira imibereho y’abaturage iri mu buhungiro, kimwe na abo muri diasipora na bo baratumiwe ngo batahe mu gihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kugira ngo batange umusanzu wabo muri uyu mugambi wo gukunda igihugu no kwiyubakira ubuyobozi.”

Uyu mutwe watangaje ibi mu gihe ukomeje kwagura ibirindiro byawo, ni mu gihe mu minsi mike ishize byiyongereyemo umujyi wa Bukavu, waje wiyongera ku wa Goma. Ndetse ukaba urimo kwigarurira n’ibindi bice byo muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajy’epfo.

Kuri ubu abarwanyi b’uyu mutwe bari gukomeza gusatira berekeza Uvira aha hungiye ingabo nyinshi zirimo iza Congo, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Tags: DiasiporaImitwe yitwaje intwaroIntegoKwiyungaM23Rdc
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Iby’imbitse ku mirwano yabereye Uvira muri Kivu y’Epfo.

Iby'imbitse ku mirwano yabereye Uvira muri Kivu y'Epfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?