M23 yongeye gushimangira intego zayo, igira n’icyo isaba Abanye-kongo.
Umutwe wa M23 wasabye imitwe ya politiki n’iy’igisirikare, n’Abanye-kongo bari mu buhungiro ndetse n’abari muri diasipora, kwifatanya na wo mu rugamba urimo rwo kubohora igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kiyobowe n’ubutegetsi bise ko ari bubi.
Ni ibyo uyu mutwe wasabye ukoresheje itangazo washyize hanze, riteweho umukono n’umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka.
Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba imitwe ya politiki n’iy’igisirikare, yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuwiyungaho mu ntambara yo kubohora iki gihugu kiyobowe na perezida Félix Tshisekedi.
Muri iri tangazo uyu mutwe warivuzemo ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamunzwe na ruswa, imiyoborere mibi, gutegekesha igitugu, ibikorwa byo kwica abenegihugu hashingiwe ku moko, ndetse no kuba hari umuryango wikubiye umutungo kamere w’igihugu.
Ni itangazo rivuga kandi ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwimakaje ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ivangura no gutoteza imwe mu miryango migari y’Abanye-kongo, bukaba bwarananiwe gukemura ibibazo bihungabanya umutekano n’amahoro, ntibunashobore gutuma Abanye-kongo bunga ubumwe.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko M23 ihamagarira imitwe yitwaje intwaro yose iri muri iki gihugu kwifatanya mu ntambara yatangiye kugira ngo ikize Abanye-kongo ibikorwa by’urugomo n’iterabwoba bikorwa na Leta, kugira ngo barengere igihugu no kugiteza imbere mu bukungu bwacyo.
Rigira kandi riti: “Turahamagarira imitwe ya politiki n’iharanira imibereho y’abaturage iri mu buhungiro, kimwe na abo muri diasipora na bo baratumiwe ngo batahe mu gihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kugira ngo batange umusanzu wabo muri uyu mugambi wo gukunda igihugu no kwiyubakira ubuyobozi.”
Uyu mutwe watangaje ibi mu gihe ukomeje kwagura ibirindiro byawo, ni mu gihe mu minsi mike ishize byiyongereyemo umujyi wa Bukavu, waje wiyongera ku wa Goma. Ndetse ukaba urimo kwigarurira n’ibindi bice byo muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajy’epfo.
Kuri ubu abarwanyi b’uyu mutwe bari gukomeza gusatira berekeza Uvira aha hungiye ingabo nyinshi zirimo iza Congo, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.