• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Maï Maï yasubije abatangaje ko Jenerali Mtetezi yapfuye.

minebwenews by minebwenews
December 18, 2024
in Regional Politics
0
Maï Maï yasubije abatangaje ko Jenerali Mtetezi yapfuye.
114
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Maï Maï yasubije abatangaje ko Jenerali Mtetezi yapfuye.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Abarwanyi ba maï maï bo mu mutwe wa FPDC ML, uyobowe na Jenerali Ebuela Mtetezi bahakanye amakuru yavugaga ko uyu komanda wabo yapfuye, bamenyesha ko ari muzima.

Mu minsi ibiri ishize ni bwo ku mbugankoranyambaga byagiye bitangazwa ko Ebuela Mtetezi yapfuye; byavugwaga ko yishwe arashwe kibandi, nk’uko biheruka kugendekera icyegera cye. Ubushize iki cyegera cye cyiciwe mu Mikenke.

Ni amakuru yavugaga ko na Mtetezi yishwe n’ingabo za FARDC. Ariko inyandiko abarwanyi ba FPDC ML bashize hanze bakoresheje imbuga, zivuga ko uyu murwanyi ari mu zima.

Ni inyandiko zanditse mu rurimi rw’igiswahili, aho zigira ziti “Kundi la FPDC ML lasema Jenerali Mtetezi Ebuela yuko hai,” ugenekereje mu Kinyamulenge bivuze ngo “Abarwanyi ba FPDC ML rimenyesha ko Jenerali Mtetezi Ebuela ari muzima.”

Zikomeza zivuga ko amakuru yavugaga ko yishwe arashwe ari “ibihuha byambaye ubusa.”

Iz’inyandiko za Maï Maï ntizigaragaza uwo bitiranyije na Jenerali Mtetezi Ebuela, ariko amakuru Minembwe.com imaze kwakira yizewe n’uko hapfuye umu Esikoti wa Ebuela kandi wahoraga hafi ye.

Aya makuru anahamya neza ko yishwe ku mugoroba wo ku Cyumweru, bikavugwa ko yishwe kibandi aho bikekwa ko yaba yarishwe n’ingabo za FARDC.

Nk’uko bisobanurwa, nuko yiciwe hafi no mu Gipupu yicwa mu masaha y’umugoroba wajoro. Muri ibyo bice byo mu Mikenke na Gipupu, si igishitsi kumva ko FARDC yishe abarwanyi ba maï maï kabone nubwo bakorana byahafi.

Kuko mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo kandi insoresore z’Ababembe ku kagambane ka FARDC zarasiye mu Mikenke icyegera cya Jenerali Mtetezi Ebuela, Col.Bifaranga, akaba yariciwe hafi n’ibitaro bikuru bya Mikenke. Yarashwe ubwo yari yerekeje mu muhana w’Ababembe baho hafi.

Igitangaje kugeza ubu nta matohoza arakorwa ku rupfu rw’uwo muyobozi wo muri Maï Maï, kimwe n’uyu wapfuye ku Cyumweru.

Hagati aho umutekano ukomeje kujegajega mu Mikenke ndetse no mu nkengero zayo.

Tags: Maï MaïMikenke
Share46Tweet29Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
U Rwanda na RDC ntibivuga rumwe ku isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Kagame na Tshisekedi.

U Rwanda na RDC ntibivuga rumwe ku isubikwa ry'ibiganiro byari guhuza Kagame na Tshisekedi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?