Mboko: FARDC na Wazalendo Bayikuyemo Bitunguranye
Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aravuga ko ingabo za FARDC (Forces Armées de la RDC) hamwe n’imitwe y’abitwaje intwaro izwi nka Wazalendo, bamaze kwikura mu gace ka Mboko, gaherereye mu bilometero 45 uvuye mu mujyi wa Uvira.
Aka gace kari muri territoire ya Fizi, gakomereye cyane ku mutekano w’akarere kuko gafatwa nk’inzira y’ingenzi ihuza Uvira n’uduce twa Fizi ndetse n’umujyi wa Baraka. Sosiyete Sivile yaho yemeje aya makuru, ivuga ko abaturage bari mu bwoba n’impungenge nyuma y’iri subira inyuma ry’ingabo, kuko bituma aka gace gasa n’akatagira ubuyobozi cyangwa uburinzi.
Iri subira inyuma rije mu gihe haramutse habayeho igitutu cy’intambara kirimo gukaza umurego hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, bivugwa ko waba uri kugenda usatira uduce two muri Fizi muri Kivu y’Amajyepfo.
Abaturage ba Mboko barasaba Leta ya Congo kongera kwita ku mutekano wabo no kurinda ubuzima n’amutungo yabo kuko kutabikora byabashyira mu kaga gakomeye.






