Menya Abakuru b’Ibihugu Batanu bo muri Afurika Bavuye ku butegetsi ku Bushake Bwabo
Mu mateka ya politiki ya Afurika, kwegura ku bushake bw’umukuru w’igihugu ni ibintu byabaye gake cyane. Mu gihe ibihugu byinshi byagiye birangwa na za kudeta za gisirikare, intambara zo mu gihugu imbere n’abategetsi bagundira ubutegetsi ubuzima bwabo bwose, hari bake bagaragaje ubutwari bwo kureka ubutegetsi mu mahoro, bubahiriza amategeko n’indangagaciro za demokarasi. Dore urugero rw’abakuru b’ibihugu batanu bo muri Afurika bagaragaje iyo myitwarire idasanzwe.
- Léopold Sédar Senghor (Sénégal)
Ku mwanya wa mbere haza Léopold Sédar Senghor, wabaye Perezida wa mbere wa Sénégal kuva iki gihugu cyabona ubwigenge. Senghor yagize izina rikomeye mu mateka ya Afurika kubera icyemezo yafashe cyo kureka ubutegetsi ku bushake bwe.

Ashingiye ku ngingo ya 35 y’Itegeko Nshinga ryo mu 1963, Senghor yatanze ubutegetsi mu 1980, asimburwa na Minisitiri w’Intebe we, Abdou Diouf, bari basangiye ishyaka rimwe ry’Abasosiyalisiti. Abdou Diouf yarahiye ku itariki ya 01/01/1981, inzego z’igihugu zikomeza gukora nta nkomyi.
Icyo cyemezo cyari ikidasanzwe muri Afurika yo muri iyo myaka, yari yuzuyemo za kudeta n’imvururu za politiki. Senghor yashimangiye ko ihinduranya ry’ubutegetsi rigomba gukorwa mu mahoro, nta gisirikare kibigizemo uruhare.
Mu ijambo rye ryo gusezera, yasabye Abanyasenegali kurinda ubumwe bw’igihugu, kubaha uburenganzira bwa muntu no kurengera demokarasi, anashimira abaturage icyizere bamugiriye mu myaka 20 yari amaze ayobora igihugu.
Kugeza n’ubu, nyuma y’imyaka irenga 45, icyemezo cya Senghor kiracyafatwa nk’icyitegererezo mu mateka ya politiki ya Sénégal no muri Afurika muri rusange.
- Ahmadou Ahidjo (Cameroun)
Ku itariki ya 04/11/1982, Perezida Ahmadou Ahidjo wa Cameroun yatangaje, mu ijambo rigufi ryanyujijwe kuri radiyo y’igihugu, ko yeguye ku mirimo ye nk’Umukuru w’Igihugu kubera impamvu z’uburwayi.

Yagize ati:
“Banyacameroun, benewacu nkunda cyane, nafatiye icyemezo cyo kureka inshingano zanjye nk’Umukuru w’Igihugu. Icyo cyemezo kizatangira gukurikizwa ku itariki ya 06/11/ saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.”
Nyuma y’imyaka 22 ayobora igihugu, Ahidjo yasimbuwe na Minisitiri w’Intebe we, Paul Biya, nk’uko Itegeko Nshinga ryabiteganyaga. Iryo hererekanywa ry’ubutegetsi mu mahoro ryari ikintu kidasanzwe muri Cameroun no muri Afurika muri rusange.
Nubwo yatangaje ko yeguye kubera uburwayi, abasesenguzi benshi bagaragaje ko hari n’izindi mpamvu za politiki zirimo amakimbirane y’imbere mu butegetsi n’igitutu cyaterwaga n’igihe yari amaze ku butegetsi.
Nyuma yo kwegura, umubano hagati ya Ahidjo na Paul Biya warazambye, biza kugera aho Ahidjo ajya mu buhungiro. Mu 1984, habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi byashinjwe abayoboke be, ibyo bikaba byarasize inkovu zikomeye muri politiki ya Cameroun.
- Julius Nyerere (Tanzania)
Ku itariki ya 05/11/ 1985, Julius Nyerere yatangaje ko avuye ku butegetsi nyuma y’imyaka 23 ayoboye Tanzania. Icyo cyemezo cyamugize umwe mu bayobozi ba mbere bo muri Afurika baretse ubutegetsi ku bushake bwabo.

Azwi nka “Baba wa Taifa” (Se w’Igihugu), Nyerere yari azwi nk’umunyabwenge n’umunyapolitiki w’icyitegererezo, washyiraga imbere ubumwe bw’Abanyafurika n’ubwigenge bwa Afurika.
Yagize uruhare rukomeye mu ihuriro ry’ibihugu bitarajyanye ku ruhande rumwe mu Ntambara y’Ubutita, no mu guharanira Pan-Africanisme, kurwanya ubukoloni n’ivanguramoko rya Apartheid muri Afurika y’Epfo.
Mu 1967, yatangije politiki ya Ujamaa, ishingiye ku busabane, gusaranganya umutungo no kubaka umuryango uhamye. Nubwo itageze ku ntego zose mu bukungu, yafashije cyane mu kubaka ubumwe bw’igihugu.
Yasimbuwe na Ali Hassan Mwinyi, watangije inzira ya politiki y’amashyaka menshi, biganisha ku matora rusange ya mbere y’amashyaka menshi yabaye mu 1995. Nyerere yakomeje kubahwa cyane kugeza apfuye mu 1999, anakomeza kugira ijambo mu bibazo bya Afurika.
- Joaquim Chissano (Mozambique)
Joaquim Chissano yayoboye Mozambique kuva mu 1986 kugeza mu 2005. Muri uwo mwaka, yafashe icyemezo cyo kutiyamamaza ku nshuro ya gatatu, nubwo Itegeko Nshinga ryari rimwemerera, ahitamo kubahiriza indangagaciro za demokarasi.

Yageze ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Samora Machel, igihugu kiri mu ntambara y’imbere mu gihugu. Ku buyobozi bwe, hasinywe Amasezerano y’Amahoro ya Roma mu 1992, arangiza intambara yari imaze imyaka 16.
Chissano yatorewe kuyobora igihugu mu matora ya mbere y’amashyaka menshi mu 1994, asubirwamo mu 1999, ariko mu 2005 ahitamo kureka ubutegetsi abusigira Armando Guebuza.
Nyuma yo kuva ku butegetsi, yamenyekanye cyane nk’umuhuza n’umunyamuryango w’amahoro ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga, akomeza gukorera Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’andi mashyirahamwe mpuzamahanga.
- Thabo Mbeki (Afurika y’Epfo)
Thabo Mbeki, wasimbuye Nelson Mandela, yayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008. Nubwo yari yaratorewe manda ebyiri, yeguye ku itariki ya 21/09/2008, biturutse ku gitutu cyari kiri mu ishyaka ANC yari abarizwamo.

Amakimbirane akomeye hagati ye na Jacob Zuma, wari uri kuzamuka cyane muri iryo shyaka, ni yo yatumye komite nyobozi ya ANC imusaba kwegura. Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko inkiko zigaragaje ko politiki yari yivanzemo mu manza za Zuma.
Nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, Kgalema Motlanthe yabaye Perezida w’agateganyo kugeza amatora yo mu 2009, yatsinzwe na Jacob Zuma.
Nubwo Mbeki atavuye ku butegetsi ku bushake bwe bwite bwuzuye, kwegura kwe kwabaye mu mahoro, nta gisirikare cyangwa imvururu byivanzemo, bikomeza kugaragaza ubukomere bwa demokarasi ya Afurika y’Epfo nyuma ya Apartheid.
Aba bakuru b’ibihugu batanu bagaragaje ko bishoboka kuva ku butegetsi mu mahoro muri Afurika, hubahirizwa amategeko n’indangagaciro za demokarasi. Nubwo batari benshi, ibikorwa byabo bikomeza gutanga isomo rikomeye ku bayobozi b’uyu mugabane, aho kugundira ubutegetsi bikiri imwe mu mbogamizi zikomeye z’iterambere rya politiki muri Afurika.





