• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, July 25, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda Rusubije RDC Yavuze ko Yahagaritse Amasezerano Yarwo na Arsenal

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 3, 2026
in Regional Politics
0
U Rwanda Rusubije RDC Yavuze ko Yahagaritse Amasezerano Yarwo na Arsenal
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda Rusubije RDC Yavuze ko Yahagaritse Amasezerano Yarwo na Arsenal

You might also like

L’ONU Met en Lumière les Causes Profondes de la Crise en RDC : La Mauvaise Gouvernance et l’Exploitation des Ressources Naturelles Alimentent Toujours les Conflits

ADF Yongeye Kumena Amaraso: Abasivili Bishwe Bunyamaswa mu Gace Kagenzurwa na FARDC, Mu gihe Aho MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bagenzura Hakomeje Kurangwa Umutekano

Impaka ku Biganiro by’Igihugu muri RDC: Ese Gukumira Kabila, Nangaa na M23 Bizazana Amahoro Cyangwa Bizakomeza Gucamo Ibice Abanyekongo?

U Rwanda rwamaganye bidasubirwaho amagambo ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yiyitiriye uruhare mu guhagarika amasezerano ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, rugaragaza ko ayo magambo ari ikinyoma gishingiye ku nyungu za politiki.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibyatangajwe na RDC nta shingiro bifite, anenga bikomeye imyitwarire y’ubuyobozi bwa Kinshasa irangwa no gukwirakwiza amakuru atari yo ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byakurikiye ikiganiro cyatambutse mu ijoro ryo ku itariki ya 01/01/2025 kuri Televiziyo y’Igihugu ya RDC (RTNC), aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yivugiye ko kimwe mu byo igihugu cye cyagezeho muri dipolomasi ari uguhagarika amasezerano u Rwanda rwari rufitanye na Arsenal binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Kayikwamba yagize ati: “Twagiranye ibiganiro inshuro nyinshi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, tunabigaragaza mu bafatanyabikorwa bo muri Aziya no muri Amerika. Twageze no ku ruhando mpuzamahanga, harimo no mu bijyanye na siporo, kugira ngo ibyaberaga mu Burasirazuba bwa RDC bitirengagizwa. Iyi mikorere yabyaye umusaruro.” Muri icyo kiganiro, hashyirwagaho amashusho y’inkuru zavugaga ko umubano wa Visit Rwanda na Arsenal wahagaze.

Aya magambo yatunguye benshi, cyane cyane kuba RDC ishyira guhagarara kw’aya masezerano mu byitwa intsinzi za dipolomasi yayo. Abasesenguzi n’abaturage batandukanye bibajije inyungu byazaniye Abanye-Congo, ndetse banenga uburyo ikibazo cy’ubucuruzi cy’igihugu cy’abandi gihindurwa igikoresho cya politiki.

Amb. Nduhungirehe yanyomoje ibyo, avuga ko guhagarika ayo masezerano bitigeze biterwa n’igitutu cya RDC cyangwa undi uwo ari we wese. Ati: “Nari nsanzwe nzi ko kwisingiza no kwivuga ibigwi by’abanyepolitike bo muri RDC ari umuco umaze igihe, ariko kuvuga ikinyoma ku bufatanye bwacu bwa Visit Rwanda na Arsenal ni urundi rwenya. Ibinyoma bya Leta y’i Kinshasa ni byo byonyine bikomeje kuyisubiza inyuma.”

Mu kwezi kwa cumi n’umwe umwaka wa 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko amasezerano ya Visit Rwanda na Arsenal azarangira mu kwezi kwa munani uyu mwaka wa 2026, kandi ko atazongerwa. RDB yasobanuye ko uwo mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kwagura no guhindura ingamba z’ishoramari n’ubukangurambaga bushingiye kuri siporo, hibandwa ku masoko mashya mpuzamahanga.

Ibi byaje nyuma y’uko mu kwezi kwa Cyenda 2025, Visit Rwanda itangajwe nk’umuterankunga w’ikipe ya LA Clippers ikina muri NBA, ndetse na Los Angeles Rams ikina muri NFL muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigaragaza icyerekezo gishya u Rwanda rwahisemo.

Perezida Paul Kagame na we yigeze kubigarukaho mu kwezi kwa cumi n’umwe umwaka wa 2025, ashimangira ko guhagarika amasezerano na Arsenal ntaho bihuriye n’igitutu cy’Abanyaburayi cyangwa RDC. Ati: “Imyaka umunani ni igihe kirekire mu masezerano y’ubucuruzi. Dufite andi makipe yo mu Burayi nka PSG na Atlético Madrid, bityo igitutu cy’i Burayi si ikibazo.”

Yakomeje asobanura ko ayo masezerano yari ay’ubucuruzi asuzumwa buri gihe hashingiwe ku nyungu z’impande zombi. Ati: “Iyo urebye ugasanga igihe kigeze cyo gushaka indi mikoranire ihaza ibyifuzo bishya, impande zombi zirabyumvikanaho. Ni ko byagenze.”

Perezida Kagame yanenze kandi RDC yagerageje kenshi kuburizamo ayo masezerano ariko bikayibera iby’ubusa, agaragaza ko intego nyamukuru atari ugukemura ikibazo, ahubwo kwari ugusebya u Rwanda. Yongeyeho ko u Rwanda rwamaze gufungura amarembo ku isoko rya Amerika, kandi ko ibyagaragaye ari intangiriro y’andi masezerano akomeye ari mu nzira.

Muri rusange, u Rwanda rugaragaza ko icyemezo cyafashwe ku masezerano ya Visit Rwanda–Arsenal ari icy’ubucuruzi n’icyerekezo gishya cy’iterambere, aho kuba intsinzi ya politiki ya RDC nk’uko byatangajwe na Kinshasa.

Tags: ArsenalRdcVisit Rwanda
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

L’ONU Met en Lumière les Causes Profondes de la Crise en RDC : La Mauvaise Gouvernance et l’Exploitation des Ressources Naturelles Alimentent Toujours les Conflits

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
Loni Yagaragaje Ikibazo Cy’Imizi muri RDC: Imiyoborere Mibi n’Ikoreshwa Ry’Umutungo Kamere Bikomeje Gukongeza Intambara

L’ONU Met en Lumière les Causes Profondes de la Crise en RDC : La Mauvaise Gouvernance et l’Exploitation des Ressources Naturelles Alimentent Toujours les Conflits MINEMBWE CAPITAL NEWS...

Read moreDetails

ADF Yongeye Kumena Amaraso: Abasivili Bishwe Bunyamaswa mu Gace Kagenzurwa na FARDC, Mu gihe Aho MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bagenzura Hakomeje Kurangwa Umutekano

by Bahanda Bruce
July 23, 2026
0
ADF Yongeye Kumena Amaraso: Abasivili Bishwe Bunyamaswa mu Gace Kagenzurwa na FARDC, Mu gihe Aho MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bagenzura Hakomeje Kurangwa Umutekano

ADF Yongeye Kumena Amaraso: Abasivili Bishwe Bunyamaswa mu Gace Kagenzurwa na FARDC, Mu gihe Aho MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bagenzura Hakomeje Kurangwa Umutekano MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu gitondo...

Read moreDetails

Impaka ku Biganiro by’Igihugu muri RDC: Ese Gukumira Kabila, Nangaa na M23 Bizazana Amahoro Cyangwa Bizakomeza Gucamo Ibice Abanyekongo?

by Bahanda Bruce
July 22, 2026
0
Corneille Nangaa Yanenze Ibiganiro Byifuzwaga na Kinshasa, Atangaza Icyo Asanga Ari Wo Muti Wonyine w’Ibibazo bya RDC

Impaka ku Biganiro by'Igihugu muri RDC: Ese Gukumira Kabila, Nangaa na M23 Bizazana Amahoro Cyangwa Bizakomeza Gucamo Ibice Abanyekongo? MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu gihe Perezida wa Repubulika...

Read moreDetails

Umunyamakuru w’Inararibonye Colette Yashyize Hanze Ibyo Avuga ku Mikorere ya FDLR n’Imikoranire Yayo na FARDC

by Bahanda Bruce
July 21, 2026
0
Umunyamakuru w’Inararibonye Colette Yashyize Hanze Ibyo Avuga ku Mikorere ya FDLR n’Imikoranire Yayo na FARDC

Umunyamakuru w'Inararibonye Colette Yashyize Hanze Ibyo Avuga ku Mikorere ya FDLR n'Imikoranire Yayo na FARDC MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Umunyamakuru w'inararibonye akaba n'umusesenguzi mpuzamahanga, Colette Braeckman, umaze imyaka...

Read moreDetails

The U.S.–DRC Strategic Partnership Remains Under Scrutiny: Strong Diplomatic Commitments, but Tangible Investment Has Yet to Materialize

by Bahanda Bruce
July 19, 2026
0
RDC n’u Rwanda Byatangaje Intambwe Ikomeye mu Ishyirwa mu Bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington

The U.S.–DRC Strategic Partnership Remains Under Scrutiny: Strong Diplomatic Commitments, but Tangible Investment Has Yet to Materialize MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) More than seven months have passed since...

Read moreDetails
Next Post
Urusaku rw’Ibiturika Rwongeye Kumvikana muri Teritware za Uvira na Fizi

Urusaku rw’Ibiturika Rwongeye Kumvikana muri Teritware za Uvira na Fizi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?