Menya iby’inama idasanzwe izahuza umuryango wa SADC n’uwa EAC.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, agiye kwakira inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango uhuza ibihugu bya Afrika y’Amajy’epfo, SADC, ndetse n’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EAC, iziga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama yemejwe ko izaba ku wa Gatandatu, tariki ya 08/02/2025, ikazitabirwa n’abaperezida batandukanye bagize iyi miryango. Izabanzirizwa n’iya ba minisitiri b’ubanyi n’amahanga, izaba ku wa Gatanu.
Iby’iyi nama ni icyemezo cyarafatiwe mu nama ya SADC igira iya 24 yabaye tariki ya 31/01/2025, aho yari yabereye i Harare muri Zimbabwe, bikaba byaravuye ku busabe bw’umuryango wa EAC yabaye ku ya 29/01/2025, na yo ikaba yari yahuje abakuru b’ibihugu n’abagize za Guverinoma.
Mu muhate wo gukemura amakimbirane y’intambara ibera muri RDC, perezida William Ruto, uyoboye umuryango wa EAC yemeje ko ku wa Gatanu w’iki Cyumweru i Dar es Salaam muri Tanzania hazateranira “inama idasanzwe” izahuza imiryango y’ibihugu ya EAC na SADC.
Perezida Ruto yemeje ko aba bategetsi barimo Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ari nawe uzayakira, perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, Kaguta Museveni wa Uganda, Hassan Mohamud wa Somalia n’abandi bazitabira iyi nama.
Bizwi ko perezida wa Angola, João Lourenço yagerageje gukemura amakimbirane hagati y’impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC ariko ko ntacyo byagezeho kugeza ubu.
Ubundi kandi perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, baheruka guhura kuri iki kibazo mu kwezi kwa cyenda umwaka w’ 2022 aho bari bahujwe na perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa i New York iruhande rw’inama rusange ya UNU bose bari bitabiriye.
Ahanini Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, ubutegetsi bwa Kigali nabwo bugashinja ubwa Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Kandi ibirego by’impande zombi byemezwa ko ari ukuri n’inzobere z’umuryango w’Abibumbye.
Kimwecyo haba u Rwanda n’uyu mutwe wa M23 bitera utwatsi ibyo ku wufasha.
Nyamara kandi mu nama ya SADC ihereruka hagaragajwe ko impande zose zirebwa n’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC zigomba kwisunga inzira y’ibiganiro hashingiwe ku masezerano ya Luanda, ku ngabo za LONI ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO), n’ubundi buryo bushobora gufasha mu kugarura amahoro muri aka gace.
Ariko kandi umuryango wa SADC wikomye u Rwanda urushinja gutera inkunga umutwe wa M23, uyu mutwe ugashinjwa kwica abasirikare ba Afrika y’Epfo bagiye kurwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko ibyo SADC yashinje ingabo z’u Rwanda ari ibintu bidashobora kwihanganirwa, cyane ko bije bikurikira ibimaze iminsi bitangazwa na Leta ya Afrika y’Epfo, na yo ishinja u Rwanda ibinyoma.
Nduhungirehe yagize ati: “Uretse ko muri iriya nama ya SADC, hari ibintu bavuze bidashobora kwihanganirwa, by’ibinyoma byambaye ubusa, byo kuvuga ko ngo RDF iri muri Congo, ngo ikaba ari yo yishe abaturage b’abasivile.”
Ibyo bibaye mu gihe umutwe wa m23 watangaje agahenge, aho wabishize mu itangazo washyize hanze ku mugoroba w’ejo hashize.
Mu itangazo uyu mutwe wasohoye, wavuze ko badafite intego zo gufata Bukavu n’utundi duce.
Gusa ntibizwi ko aka gahenge uyu mutwe wakumvikanyeho n’uruhande rwa Leta bahanganye.
Aka gahenge uyu mutwe ugatangaje mu gihe mu Cyumweru gishize havuzwe imirwano ikaze, aho yarimo ibera mu bice byo muri teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Uyu mutwe kandi washinje ingabo za Leta, Fardc, gukoresha indege ya gisirikare ku kibuga cy’indege cya Kavumu no kurundayo za bombe avuga ko zica abasivile mu bice bagenzura.
Kugeza ubu ntacyo leta iratangaza ku gahenge katangajwe na m23. Ariko kandi Leta ya Kinshasa iracyasimbaraye ku mahame yayo y’uko itazaganira n’uyu mutwe wa m23 nubwo wamaze gufata umujyi wa Goma.