• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida Paul Kagame yavuze ku by’amabuye y’agaciro igihugu cye gishinjwa kwiba.

minebwenews by minebwenews
February 4, 2025
in World News
0
Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Paul Kagame yavuze ku by’amabuye y’agaciro igihugu cye gishinjwa kwiba.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko Afrika y’Epfo n’ibihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi, ari byo byungukira cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ibyo perezida Paul Kagame yagarutseho ahar’ejo tariki ya 03/02/2025, ubwo yarimo atanga ikiganiro kuri CNN.

Umunyamakuru w’iyi televisiyo ya CNN yateye ikibazo perezida w’u Rwanda agira ati: “Koko u Rwanda rukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan muri RDC? Undi nawe amusubiza ko ibyo bihabanye n’ukuri ngo kuko u Rwanda rufite ibirombe rucukuramo ayo mabuye.

Kagame yanasabye uyu munyamakuru kuzaza akamwereka aho u Rwanda ruyacukura, yagize ati: “Ndagutumiye, uzaze nzakwereka aho ducukura Coltan.”

Hanyuma uyu munyamakuru yongeye kumubaza niba hari andi mabuye y’agaciro u Rwanda rwaba rucukura muri Congo nk’uko bikunze kugaragazwa n’abategetsi benshi b’i Kinshasa, perezida Kagame yahise asubiza ko abungukira muri ibyo bikorwa ari Afrika y’Epfo n’ibindi bihugu bitari u Rwanda.

Yagize ati: “Ibyo ntacyo mbiziho kubera ko icyo ntigishobora kuba ikibazo. Abantu bari kungukira muri ayo mabuye y’agaciro ya Congo kurusha undi uwo ari we wese ni Afrika y’Epfo n’abo Banyaburayi.”

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko munsi y’ubutaka bwarwo harimo Toni miliyoni 112 z’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, afite agaciro ka miliyari 154$ kandi ko ubushakashatsi bugikomeje.

Ni mu gihe kandi ubushakashatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro, aho utugera kuri 37 twacukuwemo, ariko ko utundi 10 tutarigera ducukurwamo.

Iki gihugu cy’u Rwanda gifite amabuye y’agaciro mu butaka bwarwo atandukanye ndetse kuri ubu rufite n’inganda ziyatunganya zirimo urutunganya zahabu ndetse n’urutunganya Coltan.

Tags: Amabuye y'AgaciroCNNRdcRwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?