Menya ibyingenzi ku gace ka Pinga m23 yigaruriye.
Kuri uyu wa mbere, itariki ya 28/10/2024, umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo, wafashe agace ka Pinga ko muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aka gace ka Pinga kari gasanzwe kazwi ko karimo ibirindiro bikaze by’umutwe witwaje imbunda wa NDC-R uyobowe na Gen Guidon, ukorana byahafi n’igisirikare cya RDC.
Uyu Gen Guidon ntayobora gusa NDC-R kuko Leta ya Kinshasa yamuhaye guhagararira Wazalendo bose.
Aha muri Pinga higaruriwe n’umutwe wa M23, ni agace kabamo ikibuga cy’indege nto.
Hazwi kuba ari naho habereye inama ikomeye yaje kubyara ihuriro rya Wazalendo nyuma y’uko imitwe y’itwaje imbunda ya Maï Maï n’indi iyishamikiyeho yahuye hagati mu kwezi kwa Gatanu umwaka w’2022.
Usibye kuba iyo nama yari tabiriwe n’abayobizi b’imitwe ya Maï Maï yanitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru bo mu ngabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo.
M23 yigaruriye Pinga nyuma y’imirwano yaramutse iyisakiranya n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, harimo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.
Aka gace kafashwe mu gihe no ku munsi w’ejo hashize, hari habaye imirwano yarimo ibera mu nkengero zako, ndetse no mu cyumweru gishize M23 yigaruriye utundi duce two muri iyi teritware ya Walikale, turimo Kalembe n’utundi twaho hafi.