Menya impamvu umujyi wa Nairobi ugiye kuba umwe mijyi ikomeye ku isi.
Umurwa mukuru w’igihugu cya Kenya ari wo Nairobi, ugiye kuba umujyi wa kane ukoreramo ibiro byinshi bya Loni.
Ibi biva kuba Umuryango w’Abibumbye uheruka kwemeza ko ugiye kwimurira ibiro mpuzamahanga byayo birimo ibya UNICEF, UNFPA n’ibya Women.
Ni umwanzuro uyu muryango w’Abibumbye uvuga ko uzabigeraho bitarenze mu 2026.
Uyu mwanzuro ukaba ugiye gushyira umujyi wa Nairobi ku rwego rw’imijyi ikomeye ku isi yakiriye ibiro byinshi bya Loni nyuma ya New York, Genève na Vienna.
Mu busanzwe Nairobi yabarizwagamo amashami 23 ya Loni harimo UNED, Un-Habitat n’andi.
Ubundi kandi uyu muryango w’Abibumbye wanavuze ko uzawimuriramo ibiro by’ishami ryawo rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) muri Africa, bikazongera uruhare rw’uyu mugabane mu bikorwa by’ubutabazi ku rwego rw’isi.
Hagataho, umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yavuze ko izi ari zimwe mu mpinduka z’uyu muryango, zigamije kugabanya ikiguzi cy’amafaranga akoreshwa mu bikorwa bitandukaniye i New York.
Ndetse kandi yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi bingana na 60% y’ibikorwa bya Loni byose bikorwa muri Africa.